Igikomangoma cy’Ubwongere cyageneye umugore wacyo ubutumwa bwuzuye amarangamutima ku isabukuru ye y’amavuko
Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019
Ni kenshi cyane usanga abantu batandukanye babwirana amagambo meza ku munsi w’amavuko,Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Kanama, Meghan Markle umugore w’igikomangoma Harry, yujuje imyaka 38 y’amavuko, akaba yifurijwe kuryoherwa n’uyu munsi n’abantu batandukanye barimo ab’ibwami ariko umugabo we ashyiraho akarusho.
Mu butumwa bwinshi cyane bwatanzwe n’abatandukanye ,Harimo kandi n’ubutumwa bwatanzwe n’umuryango w’ibwami muri rusange, bugira buti “Isabukuru nziza kuri Duchess wa Sussex(Meghan Markle). Yavutse kuri uyu munsi mu mwaka wa 1981.”
Ubundi butumwa bwakoze benshi ku mutima ni ubwatanzwe na Prince Harry ubwe, wamushimiye ko yemeye kumubera umugore mwiza. Yanditse ati “Ndifuriza Duchess wa Sussex isabukuri nziza. Isabukuru nziza ku mugore wanjye utangaje. Warakoze gufatanya nanjye muri uru rugendo! Ndagukunda, H”
Meghan Markle akoresha azwi nka Duchess yashyingiranywe na Prince Harry muri Gicurasi, 2018 bakaba bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Archie Mountbatten-Windsor.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *