skol
fortebet

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we Meghan barifuza kwimukira muri Afurika

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Igikomangoma Harry cy’Ubwongereza n’umugore wacyo Meghan Markle bahishuye ko bifuza kuva mu bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza bakimukira muri Afurika nkuko babitangarije televiziyo ya ITV.

Sponsored Ad

Prince Harry na Meghan Marlkle bafitanye umwana umwe witwa Archie,bakunze Afurika kugeza ubwo bifuza ko bakwimukira kuri uyu mugabane u Rwanda ruherereyeho.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru Tom Bradbywa ITV,Prince Harry yavuze ko umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo ari mwiza cyane.

Prince Harry na Meghan barifuza kubaka lodge mu gihugu cya Botswana yaherukaga gusura mu kwezi gushize.

Tom Bradby wagiranye ikiganiro na Prince Harry yavuze ko we n’umugore we bahangayitse ndetse bakomeretse cyane.

Prince Harry yagize ati “Sinzi neza aho twatura muri Afurika muri aka kanya gusa tuvuye mu mujyi wa Cape Town.Ni ahantu heza cyane twatura.

Amakuru aravuga ko Prince Harry na Meghan bagiye gufata ikiruhuko cy’ibyumweru 6 bari kure y’umuryango ndetse n’inshingano z’I Bwami.Iki kiruhuko ngo kizatangira mu Ugushyingo hagati aho aba bombi bazerekeza mu mujyi wa Los Angeles gusura nyina wa Meghan,Doria,mu rwego rwo kumushimira.

Aba bombi ariko bagomba kwizihiza Noheli bari kumwe n’umwamikazi kuko niko umugenzi w’I bwami ubiteganya.


Prince Harry na Meghan barifuza kwimukira muri Afurika bakava muri UK

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa