skol
fortebet

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje kwirukana umusubirizo abakozi barera umwana wabo

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje guca ibintu kubera ukuntu birukana abakozi barera umwana wabo w’umuhungu Archie aho mu mezi 3 gusa bamaze kwirukana 2.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize aba bombi bahaye akazi umukozi wa 3 ubarerera umwana wabo w’umuhungu umaze amezi 3 avutse nyuma yo guhambiriza abagera kuri 2.

Uyu mukozi wa 3 Meghan yavuze ko ari Imana yamwohereje ndetse ngo bazarambana,ahita abaherekeza mu biruhuko bagiyemo bateze indege 2 zigenga.

Umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango w’ibwami yabwiye The Sun ati “Meghan akunda gukora.Yishimiye uyu mukozi wita ku bana yabonye kuko ni umunyamwuga,yareze abana benshi ndetse yinjiye neza muri uyu muryango.Niwe bari bakeneye.Amaze kumenyerana na Archie ndetse aramwishimira. Harry na Meghan baramukunze.”

Umukozi wa mbere yirukanwe kubera ko atari umunyamwuga mu gihe uwa kabiri we yakoraga nijoro.Uyu wa 3 azajyana nabo mu ngendo z’ubwami bw’ubwongereza zitandukanye gusa ngo ntazajya abana nabo mu nzu yabo ya Frogmore Cottage .

Meghan n’uyu mukozi we bari mu mujyi wa Nice ,mu gihe Harry agiye gusura Botswana, Angola na Malawi.





Amafoto y’umukozi wa 3 wa Harry na Meghan yagaragaye uyu munsi

Ibitekerezo

  • Ariko koko ubu iyi ni inkuru???!!

    Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa