skol
fortebet

Igikomangomakazi cyari cyarigometse ku ntebe ya Cyami kugira ngo kirongorwe n’umusore bakundanaga cyatunguranye kiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ubolratana, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’imyaka ya 1970 ubwo yiyemezaga kwitandukanya n’ibyubahiro bye byo kubaho nk’Igikomangomakazi (princesse) kugira ngo arongorwe n’umunyamerika.Kuri ubu uyu mukobwa w’imfura wa nyakwigendera Bhumibol Adulyadej umwami wa Thailande watanze mu 2016, yongeye gutungurana yiyamamariza kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Sponsored Ad

Ni ibintu byatunguye by’umwihariko abaturage b’iki gihugu, ndetse inkuru z’uko Ubolratana ari igikomangomakazi kigometse ku butegetsi bwa cyami n’imigenzo ya bwo zongera kuvuka ku bwinshi.

“Naretse izina ryanjye ry’icyubahiro, maze mbaho ubuzima busanzwe nk’ubw’umuturage usanzwe mu buryo bw’Itegeko Nshinga.”, ubutumwa Ubolratana yanditse kuri Instagram ubwo yatangazaga bwa mbere iby’iyi kandidature ye.

Ubusanzwe Ubolratana yari azwi cyane nk’umusiporitifu akanaba umuhanzi mu njyana ya pop, akaba yagaragazaga inyota nke ya politike aho ahubwo yakundaga kuvuganira cyane sinema y’iki gihugu mu maserukiramuco atandukanye ndetse yanakinnye muri nyinshi muri zo harimo “Where the Miracle Happens”, yasohotse mu 2008 ikanamurikwa muri iserukiramucu rya sinema ’festival deCannes’.

Iki gikomangomakazi nticyahwemye kugaragaza umubano wa hafi gifitanye na Thaksin Shinawatra (wahoze ari minisitiri w’iki gihugu kuva muri Gashyantare 2001 kugera mu 2006 ubwo yahirikagwa ku butegetsi n’igisirikare) nyuma yo gutsindira kuyobora manda ya kabiri ariko abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bakanga kwemera ibyayavuyemo.

Yanagaragaye mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’isi cyo mu 2018 wahuje Ubwongereza na Croatie aho yari yicaranye n’uyu mugabo na mushiki we Yingluck, bombi uko ari babiri bari mu buhungiro nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare.

Ubwo mu 2017 nyuma y’igihe kinini acecetse, Thaksin Shinawatra yaturaga akavuga akari ku mutima we ku mbuga nkoranyambaga, ati “Nta gitugu kibabaza cyane kurusha igikorwa kishingikirije ingabo y’itegeko no mu izina ry’ubutabera.”, icyo gihe iki gikomangomakazi (cyabivuyemo) cyavuze kuri ubu butumwa bwe kuri Instagram kiti “Ndemeranywa nawe!!! Su Su”, bisobanuye ko “Ku rugamba” muri thaï.

Yavukiye i Lausanne mu Busuwisi, Ubolratana akaba ari imfura mu bana b’umwami Bhumibol Adulyadej watanze(wapfuye) mu 2016 hamwe n’umwamikazi Sirikit. Yubatse ishusho y’igikomangomakazi cy’ikigomeke kuva yakwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga. Yahahuriye n’umunyamerika Peter Ladd Jensen barakundana ndetse mu 1972 yashyize ku ruhande izina rye (titre) ry’igikomangomakazi kugira ngo bashakane.

Nyamara ngo yakuze ari we mwana ukunzwe cyane na se ndetse banitabiraga amarushanwa yo gutoranya umugore mwiza bari kumwe, ariko ubwo yahitagamo gutakaza izina rye ry’ibwami, ibintu byarahindutse hagati ye n’umuryango we, ariko kuva yagaruka mu gihugu cye yagerageje gukora ibishoboka ngo yongere yibonwemo nkuko byatangajwe na David Streckfuss inzobere mu gusesengura ingoma ya cyami yo muri Thailande, ubwo yaganiraga na AFP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa