skol
fortebet

Igishushanyo cya Yezu cyagurishijwe miliyoni 450 z’amadolari

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Igishushanyo cya Yezu Coba cyashushanijwe n’umuhanga w’umutaliyani mu gushushanya, Leonardo da Vinci, cyagurishijwe mu cyamunara mu gace ka New York amafaranga agera kuri miliyoni 450.3 z’amadolari.Ni amafaranga menshi kuko ntakindi gishushanyo cyari cyageza kuri aya.
Icyo gishusho kiriho Yezu Kristu, cyiswe Salvator Mundi — ’Umucunguzi w’isi’.
Bivugwa ko ari kimwe mu bishushonyo bigisigaye byakozwe na da Vinci - ariko si bose bemeza ko ariwe wagikoze.
Umwe mu bazi gusuzuma ibishushanyo (...)

Sponsored Ad

Igishushanyo cya Yezu Coba cyashushanijwe n’umuhanga w’umutaliyani mu gushushanya, Leonardo da Vinci, cyagurishijwe mu cyamunara mu gace ka New York amafaranga agera kuri miliyoni 450.3 z’amadolari.Ni amafaranga menshi kuko ntakindi gishushanyo cyari cyageza kuri aya.

Icyo gishusho kiriho Yezu Kristu, cyiswe Salvator Mundi — ’Umucunguzi w’isi’.

Bivugwa ko ari kimwe mu bishushonyo bigisigaye byakozwe na da Vinci - ariko si bose bemeza ko ariwe wagikoze.

Umwe mu bazi gusuzuma ibishushanyo yavuze ko gisa naho nta buzima cyerekana, kuko cyasubiwemwo kenshi, ugasanga hamwe gisa ari gishya kandi kigasa n’igishaje.

Igishushanyo Salvator Mundi ngo cyaba cyarakozwe mu 1505, ngo nicyo cyari gisigaye mu bantu.

Leonardo da Vinci yapfuye mu 1519, akaba yasize amashusho agera kuri 20 yakoze mu buzima bwiwe.

Ibindi bishusho byagurishijwe amafaranga menshi.
1. Interchange ca Willem de Kooning - imiliyoni 300$
2. Nafea Faa Ipoipo (Uzondongora ryari?) ca Paul Gauguin - imiliyoni 300$
3. Card Players ca Paul Cézanne - imiliyoni 250$
4. Number 17A ca Jackson Pollock - imiliyoni 200$

Icyo gishushanyo cyarasukuwe

Igishushanyo ’When Will You marry?’ (Uzondongora ryari) cya Paul Gauguin nicyo cyaherukaga kugurishwa amafaranga menshi mu 2015

Ibitekerezo

  • Nubwo hariho amashusho menshi ya yesu,mujye mumenya ko nta nimwe isa na yesu kuko nta muntu wigeze amufotora ngo tumenye uko yasaga.Ni kimwe n’amashusho ya Bikira-Maliya.Ikindi wamenya,nuko nubwo abantu bizihiza ko YESU yavutse le 25 December,nabyo sibyo kuko nta muntu uzi igihe YESU yavukiye.Ikibabaje nuko abantu bakoresha amafoto cyangwa ibibumbano bya Maliya na Yesu mu gusenga,nyamara bible ibitubuza.Bible ivuga ko abantu bose bakoresha ibibumbano basenga,imana izabarimbura ku munsi w’imperuka.Kimwe n’ababitunga mu nzu no mu modoka.

    Nagirango nibwirire umufarizayi GATERA ko akwiye kudacira urubanza abantu ashaka kugaragaza ko ariwe mukiranutsi wenyine kuri iyi isi kuko hari kuri iyi isi hari Umucamanza n’ umukiranutsi umwe gusa ariwe Yesu/Yezu Christ.
    Bityo rero mwana wa mama jya ureka gucumuzwa nibyo utazi ejo utazisanga mumuriro utazima!!!

    Ndasubiza uwitwa JO.Icyo Gatera yakoze,nukukubwira icyo Bible ivuga ku bibumbano.Ntabwo ariwe uca imanza.Ahubwo ni bible izacira imanza abakora ibyo imana itubuza.Niba nawe usenga ukoresheje ibibumbano,ubwo nawe uzarimbuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa