skol
fortebet

Igishyika mu cyaro Obama avukamo muri Kenya umutekano wakajijwe

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

Hari igishyika cyinshi mu cyaro cya Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya aho umuhungu wabo w’ikirangirire, Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, yongeye kubasura nyuma y’imyaka 12.

Sponsored Ad

Bwana Obama yaherukaga gusura iki cyaro mu mwaka wa 2006 ubwo yari akiri senateri. Yageze muri Kenya ku wa gatandatu.
Byitezwe ko atangiza ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cyashinzwe na mushiki we.

Iki kigo cyitwa Sauti Kuu Foundation, kizajya gikorerwamo imyidagaduro ndetse cyigishe n’imyuga ijyanye n’ubumenyingiro.

BBC yatangaje ko uru rugendo muri Kenya rwa Bwana Obama ruciye bugufi ugereranyije n’urwo aheruka kuhagirira mu mwaka wa 2015 ubwo yari akiri Perezida w’Amerika.

Ku cyumweru, yagiranye ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko hashyizweho umugozi ukumira abantu kugera aho Bwana Obama ari mu rwego rw’umutekano, ariko ibi ntibyabujije abacuruzi gukomeza gucuruza ibicuruzwa byibutsa uru rugendo, birimo n’amabendera y’Amerika.

Indi ngingo yavugishije menshi Abanyakenya, ni inkuru yasohotse mu binyamakuru byo muri Tanzaniya ivuga ko Bwana Obama n’umuryango we bamaze iminsi umunani muri pariki izwi cyane ya Serengeti yo muri Tanzaniya, mbere yo kwerekeza muri Kenya.

Bamwe mu Banyakenya babona iyi nkuru y’ibinyamakuru byo muri Tanzaniya nk’ishyari Abanyatanzaniya bagiriye Kenya.

Ku wa Gatatu, Bwana Obama azerekeza muri Afurika y’epfo aho azatanga ikiganiro ngarukamwaka mu munsi mukuru witiriwe Mandela wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa