skol
fortebet

Igisirikare cya Uganda kigiye kugura imashini ikomeye y’intambara izatwara akayabo k’amadolari

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda kirashaka kugura intwaro ikomeye izagitwara akayabo ka miliyari 1.9 z’amashilingi angana na 6 ku ijana ku ingengo y’imari yabo y’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Uganda izakoresha miliyari 34.3 mu ngengo y’imari yayo ya 2019/2020, ariko yahisemo kugura iyi ntwaro itavuzwe izina nkuko amakuru dukesha Chimpreports abitangaza.

Abagenerali ba UPDF,Minisitiri w’ Ingabo n’ Umunyamabanga uhoraho wa Leta Rosette Byengonga nta bisobanuro birambuye bahaye abadepite bagize komisiyo ishinzwe igisirikare n’ibibazo by’ imbere mu gihugu kuri iyi ntwaro UPDF igiye kugura.

Muri 2014, Minisitiri w’ Ingabo za Uganda yagiranye ibiganiro na Banki y’ Abarusiya, binyuze mu kigo cy’ Abarusiya ‘Rosboronexport’ gishinzwe intwaro zoherezwa mu mahanga, kugira ngo Uganda ihabwe inguzango ya miliyoni 170 z’ amadorali y’ Amerika yo kugura igikoresho gikomeye cya gisirikare.

Mu mwaka wa 2012,Uganda yaguze mu Burusiya indege 6 z’ intambara kuri miliyari 654 z’ amashilingi. Icyo gihe kandi guverinoma yakuye muri Banki Nkuru ya Uganda miliyari 1700 z’ amashilingi zo kugura ibikoresho bya gisirikare mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Uburayi.

Igisirikare cya Uganda gikomeje kwisuganya kigura intwaro za gisirikare aho cyavuye ku ngengo y’imari ya miliyoni 500 z’amadolari ya US,kigera kuri miliyoni 921. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2020/2021 iy’igisirikare cya Uganda izagabanukaho miliyari 2400 by’ amashilingi.

Ibitekerezo

  • yamaze niyigure nyine birabareba? mwagiye mureka kurebuzwa.

    Nibagure nyinshi tuzagire izo dutwara umunsi bazuye umugara

    Nanjye ndi tayari usibyeko ntari nabona umpa ikiraka.

    Global Defense Budget y’isi yose iteye ubwoba.Irenga 1.6 Trillions USD.Ikibazo nuko n’ibihugu bikennye bikoresha amafaranga atagira ingano mu bya gisirikare.Nyamara ugasanga mu bihugu byinshi,izo ntwaro zikoreshwa gusa mu kurinda Presidents n’inshuti ze.Hagira uvuga bakamwica,iyo batamufunze.Cyangwa zigakoreshwa mu banyagihugu birwanira (Civil Wars).Ikindi kandi,tugomba kwibuka ko Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse n’abanzi bacu.Muli Matayo 26:52,Yesu yavuze ko abarata intwaro bazazicishwa ku munsi w’imperuka.Ndetse muli Luka 21:20,21,yabwiye abigishwa be ko nibabona umwanzi ateye,bazajya bihungira ntibarwane.Bisobanura ko abakristu nyakuri ari "abanyamahoro".Burya iyo umuntu utamurwanyije,ntacyo agutwara.Urugero,mu ntambara ya 2 y’isi,igihugu cya Switzerland nta basirikare cyagiraga.Abasirikare ba Hitler bakinyuzemo bihitira gusa,ntacyo batwaye abaturage.Niko n’abakristu nyakuri babigenza.
    Urugero ni abayehova batajya mu ntambara cyangwa politike kandi ku isi hose.Igihe andi madini yajyaga mu gisirikare kurwanya FPR hagati ya 1990-1994,bo ntabwo bagiyemo.N’ubu nuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa