skol
fortebet

Igitabo gikubiyemo ibitaravuzwe ku buzima bwihariye bwa Barack Obama cyateje impagarara(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Umuhanga mu by’amateka akaba n’umwanditsi ukomeye, David J. Garrow, yanditse igitabo cyateje impagarara mbere y’uko gisohoka, gikubiyemo ibitaravuzwe ku buzima bwihariye bwa Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni igitabo cyiswe ’Rising Star: The Making of Barack Obama’, gifite paji 1078 zose zivuga ibyerekeza ku mibereho itazwi y’uyu mugabo wayoboye USA, biteganyijwe ko kizashyirwa ku isoko ku itariki 9 Gicurasi 2017. Iki gitabo nubwo kirasohoka cyatangiye guteza (...)

Sponsored Ad

Umuhanga mu by’amateka akaba n’umwanditsi ukomeye, David J. Garrow, yanditse igitabo cyateje impagarara mbere y’uko gisohoka, gikubiyemo ibitaravuzwe ku buzima bwihariye bwa Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igitabo cyiswe ’Rising Star: The Making of Barack Obama’, gifite paji 1078 zose zivuga ibyerekeza ku mibereho itazwi y’uyu mugabo wayoboye USA, biteganyijwe ko kizashyirwa ku isoko ku itariki 9 Gicurasi 2017.

Iki gitabo nubwo kirasohoka cyatangiye guteza impagarara

Ikinyamakuru Washington Post cyakoze igenzura ry’iki gitabo cyavuze ko amakuru agikubiyemo avuga ku mibereho ya Obama akiri umusore, agaragazwa na bamwe mu bagore yagiye akundana na bo ariko ntibashakane. Hari uwitwa Sheila Miyoshi Jager wavuze ko yamusabye ko babana inshuro ebyiri mbere y’uko abenguka Michelle LaVaughn Robinson yaje kurongora.

Uyu mugore yabwiye Garrow wanditse iki gitabo ko yakundanye na Obama ndetse bagakomeza kubonana mu mwaka umwe akimenyana na Michelle. Yanavuze ko babanye mu nzu imwe mu Mujyi wa Chicago.

Umwanditsi Garrow yavuze ko yabwiwe n’uyu mugore ko Obama yamusabye ko babana mu gihe cy’itumba mu 1986, ariko agejeje icyifuzo cye ku wari kuzamubera sebukwe, uwo muryango ntiwabonye neza umubano wabo bitewe n’uko babonaga Jager akiri muto ndetse ngo na Obama icyo gihe yamurushaga imyaka ibiri.

Sheilla avuga ko icyo gihe gutambamirwa n’ababyeyi bitababujije gukomezanya ubushyuhe n’uburyohe busendereye mu munyenga w’urukundo rwabo. Ibyishimo mu mubano wabo ngo byaje guhagarikwa n’uburyo umusore yari arangamiwe ibijyanye na politiki cyane ndetse yifuza kuzavamo umuyobozi ukomeye, ibyo ngo byatumaga batabasha kugirana ibihe byiza mu buryo busesuye.

Sheilla usigaye ari umwarimu muri Oberlin College muri Leta ya Ohio yabwiye Garrow ati “Ndabyibuka neza ubwo yahindukaga, ndanibuka neza ko hari mu 1987, hashize umwaka umwe dukundana, yari yaramaze kwerekeza imboni ze no kuba yavamo perezida.”

Urukundo rwa Obama na Sheilla no kubonana mu buryo bw’ibanga hagati ya bombi byahagaze mu 1992 ubwo umusore yafataga icyemezo akarushinga na Michelle bari bahararanye.

Obama mu biyobyabwenge n’ubusambanyi

Igitabo cya David J. Garrow wanagiye wegukana ibihembo bitandukanye bihabwa abanditsi bafite ibigwi, kinakomoza ku kindi gice cy’ubuzima bwa Obama abantu batamenye.

Undi mugore ukomoka muri Australia witwa Genevieve Cook avugwamo nk’uwaryamanye na Obama mu ijoro rya mbere basohokanye. Uyu yanamwandikiye umuvugo wuzuyemo amagambo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina bakoranaga uko babitekereje, anahishura ko basangiye Cocaine mbere y’uko amufata asambana n’undi mukobwa w’inshuti ye magara bagatandukana.

Obama ku gafotto ka kera arikumwe nuwo bakundanye bwambere

Uyu mugore hari n’agatabo ke bwite yanditse avugamo ko Obama yanamwambitse impeta y’urukundo mu ijoro rimwe bakaganira amagambo aryohereye igihe kirekire.

Mu gice cy’inyandiko ivuga ku byaranze urukundo rwa Obama na Cook wamurushaga imyaka itatu bajya gukundana mu 1983, hanagaragajwemo amwe mu mafoto y’izindi nshuti ze. Ngo bajyaga bafata ikiyobyabwenge Cocaine bari kumwe, muri bo hari uwitwa Sohale Siddiqi, Hasan Chandoo na Imad Hussain.

Cook yagize ati “Icyaduhuzaga gikomeye ni uko twembi twari abantu batari abaho twabaga, twari aho tutazi. Gusohokana kwacu kwa mbere byari ibirenze amagambo, Obama yarantekeye mu nzu yabanagamo n’abandi basore babiri. Twararangije tujya mu cyumba cye turaganira ndaramo, ntitwari bushobore kwihangana.

Yananditse ko bongeye kurarana mu minsi yakurikiyeho ndetse anamushimagiza avuga ko ari intarumikwa mu gutera akabariro. Batandukanye bamaranye umwaka umwe bakundana, ariko uyu mugore amubera ibamba akomeza kuba hafi ye, bihuhurwa n’ibyo yamubwiye ko yaryamanye n’undi musore muri babandi basangiraga ibiyobyabwenge.

Umubano wihariye hagati ya Obama n’umugabo wamwigishije muri kaminuza

Igitabo ’Rising Star: The Making of Barack Obama’ kinakomoza ku buryo yashatse gukundana mu buryo bweruye n’umugabo wamwigishaga witwa Lawrence Goldyn ’wahinduye byinshi mu buzima bwe’ ubwo yigaga muri Occidental College.

Umwanditsi Garrow hari aho avuga ko Obama yavuze ko umubano bagiranaga wari urenze uwo ku ishuri, ati “Umwarimu mwiza mu mwaka wa mbere muri kaminuza bwari bwo bwa mbere mbonye abatinganyi nzi […] Yari umuntu udasanzwe.”

Umwe mu bantu biganaga na Obama muri icyo gihe avuga ko yari umwe muri bacye bataterwaga ikimwaro no kwisanzura kuri mwarimu wabo wari uzwi nk’umutinganyi ubyiyemerera.

Nyuma y’imyaka itatu arangije muri iryo shuri, Obama ngo yanditse abwira umukunzi we wa mbere w’umukobwa ko yigeze kugira ibyiyumviro byo gukundana n’uwo bahuje igitsina gusa ngo agasanga byari kuzamugora mu bijyanye n’intego yari yarihaye mu buzima bwe.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere ibya Obama n’uyu mugabo witwa Goldyn bivugwa mu itangazamakuru kuko mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru cyitwa The Advocate gifatwa nk’ijwi rivugira abaryamana bahuje ibitsina muri Amerika, yavuze ko nyuma ya nyina umubyara undi muntu wahinduye ubuzima bwe ari uyu mugabo.

Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nawe mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu gikomeye ku Isi. Yashakanye na Michelle Obama tariki 18 Ukwakira mu 1992, bafitanye abana babiri aribo Malia Obama na Sacha Obama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa