Igitabo kivuga ku minsi ya nyuma y’ ubuzima bwa Mandela cyahagaritswe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2017 Yasuwe: 440

Igitabo gishya kivuga ku minsi ya nyuma y’ ubuzima bwa Nelson Mandela wigeze kuba Perezida w’ Afurika y’ Epfo nyuma yo kutavugwaho rumwe, icapiro ryagikoze ryagihagaritse.

Ni igitabo cyanditswe na Dr Vijay Ramlakan, wari muganga wihariye wa Nelson Mandela. Giharitswe nyuma y’ aho umuryango wa Mandela wari winubiye icyo gitabo uvuga ko uyu muganga yanyuranyije n’ amahame agenga umwuga we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzu y’ubwanditsi ya Penguin Random House yari yasohoye icyo gitabo, rivuga ko cyahagaritswe mu rwego rwo "guha icyubahiro" umuryango wa nyakwigendera Nelson Mandela.

Iryo tangazo ryongeraho ko umwanditsi w’igitabo yari yabwiye iyo nzu y’ubwanditsi ko umuryango wa Mandela ari wo wari waramusabye kwandika icyo gitabo.

Iyo nzu y’ubwanditsi ivuga ko byari byitezwe ko icyo gitabo kigaragaza uko Mandela yari afite "intege kugeza no mu mpera y’ubuzima bwe".
Ariko amakuru aravuga ko icyo gitabo cyari kugaragaza n’ibihe "bidahesha agaciro" impera y’ubuzima bwa Mandela, ndetse n’ugusubiranamo k’umuryango we.

Ku wa gatanu, Graca Machel, umupfakazi wa Nelson Mandela, yavuze ko yari ari gutekereza ku kuba yarega mu rukiko muganga Ramlakan, amushinja kurenga ku mabwiriza agenga umwuga wa kiganga. Ayo mabwiriza ateganya ibanga hagati ya muganga n’umurwayi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kenya: Urukiko rw’ikirenga rwemeje intsinzi ya Kenyatta

Muri iki gitondo cyo kuri wa Ubere tariki ya 19 Ugushyingo 2017 Urukiko...
20 November 2017 Yasuwe: 404 0

Perezida Museveni yavuze ko napfa azazuka

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni w’ imyaka 73 y’ amavuko yavugiye...
19 November 2017 Yasuwe: 2003 1

Igishushanyo cya Yezu cyagurishijwe miliyoni 450 z’amadolari

Igishushanyo cya Yezu Coba cyashushanijwe n’umuhanga w’umutaliyani mu...
17 November 2017 Yasuwe: 934 3

Burundi: Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bamaganye ibyavuzwe na Magufuli na...

Perezida Museveni na Perezida Magufuli Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwa...
15 November 2017 Yasuwe: 1854 1

Ntagikozwe indege yagenewe gutwara Perezida Nkurunziza yakomeza kwangizwa...

Indege yagenewe gutwara Perezida w’ u Burundi igiye kumara umwaka iparitse...
15 November 2017 Yasuwe: 3490 1

Congo: Inyeshyamba zasambanyije ku ngufu abakobwa barenga 40

Abarwanyi 18 bo mu mu mutwe w’inyeshamba basambanyije ku nguvu abana 46 muri...
11 November 2017 Yasuwe: 1056 0