skol
fortebet

Imbeba yinjiye mu cyuma cya ATM irya inoti zingana nibihumbi 13 by’amapawundi

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Imbeba yakoze agashya yinjira mu cyumba gikoreshwa mu kubikuza amafaranga kizwi nka ATM,niko kurya amafaranga yarimo aho agera ku bihumbi 13 by’amapawundi byariwe n’iyi mbeba.

Sponsored Ad

Iyi mbeba yo mu Buhindi mu gace ka Tinsukia yakoze agashya ubwo yaryaga ifunguro itari kuzigera irya, nyuma yo kwinjira muri iki cyuma irya aka kayab k’inoti zigera ku bihumbi 13 by’amapawundi bya Bank of India.

Iyi mbeba yariye aya mafaranga nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe abayobozi ba Bank of India nyiri iyi ATM bujuje iki cyuma amafaranga kugira ngo abakiriya babone ayo babikuza.

Nyuma yo kurya aya mafaranga,iki cyuma cyarapfuye ndetse kimara iminsi myinshi kidakora byatumye abakozi ba Bank Of India bafungura iki cyuma basanga imbeba yabakoreye agashya.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko nyuma yo kurya aya mafaranga ikijuta,iyi mbeba itarenze aho, kuko yahise ipfa abakozi bafunguye bayisanga muri iki cyuma yapfiriyemo.

Nubwo abakozi b’iyi Bank basanze amafaranga yacikaguritse ndetse bagasanga iyi mbeba yapfiriye muri iki cyuma,amashusho ya Camera (CCTV) ntiyigeze yerekana iyi mbeba yinjira muri iki cyuma.

Muri iki cyuma harimo akayabo ka miliyoni 2 n’ibihumbi 900 by’ama rupe akoreshwa mu Buhindi, ni ukuvuga ibihumbi bisaga 32 by’amapawundi,iyi mbeba ikaba yariye miliyoni 1 n’ibihumbi 200 by’amarupe angana n’ibihumbi 13 by’amapawundi mu gihe miliyoni 1 n’ibihumbi 700 by’amarupe yarokotse iyi mbeba (£19,000).


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa