skol
fortebet

Imbonerakure zashyizwe ku bwinshi ku mupaka utandukanya u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Insoresore zizwi nk’imbonerakure zarunzwe ku mipaka itandukanya Uburundi n’u Rwanda ndetse na RDC kugira ngo zifashe Leta kurinda umutekano ubateye inkeke wo ku mupaka zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Imbonerakure ni izina ryahawe abasore bivugwa ko bakoreshejwe n’ishyaka rya CNDD-FDD riturukamo perezida Pierre Nkurunziza mu kwangiza umutekano w’Abarundi mu myaka ishize ubwo hari imyigaragambyo yo kwamagana manda ya 3 ya Nkurunziza, ariko kuri ubu zatangiye gukoreshwa mu gucunga umutekano ku mipaka itandukanya Uburundi n’u Rwanda ndetse na RDC.

Biravugwa ko imodoka z’ikigo cy’amashuri cya Butara n’icya Cibitoki arizo zifashishijwe mu ijoro ryo kuwa 16 na 17 Ukuboza, mu gukwirakwiza izo nsore sore z’imbonerakure ziherekejwe n’abapolisi,ku mipaka iki gihugu kigabaniraho n’u Rwanda ndetse n’igihu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Biravugwa kandi ko izi mbonerakure zicunga umutekano ku mipaka mu masaha y’ijoro zitwaje intwaro ndetse zambaye imyenda y’igisirikare cy’Uburundi,aho ibirindiro byazo bihera ahitwa Nyamitanga muri komine Buganda kugeza muri komine Bukinanyana iri mu majyaruguru y’uburengerazuba w’u Burundi.

Umwe mu basirikare barinda kuri iyo mipaka yabwiye SOSmediasburundi ko izi mbonerakure zarunzwe ku mupaka kugira ngo zizahashye abanzi b’u Burundi batuye mu Rwanda na RD Congo.

Yagize ati”Twabwiwe ko tugomba kwifatanya n’imbonerakure kubera ko hari ibihuha bivuga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi bari muri RDC no mu Rwanda bashobora kwinjira mu gihugu.”

Abaturage batewe ubwoba n’izi mbonerakure,bituma bahamagara inzego zishinwe umutekano ngo zihagarike izi nsoresore,bituma mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza,uburinzi bukorwa n’abasirikare b’Uburundi.

Umuyobozi w’intara ya Cibitoki yahakanye ibi bivugwa ko imbonerakure ziri gucunga umupaka, avuga ko ibi ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abatavuga rumwe n’u Burundi kugira ngo bashyire ubwoba mu baturage.

Ariko n’ubwo uyu muyobozi yahakanye iby’aya makuru, kuri tariki 23 Ukwakira 2018 umunyamabanga w’ishyaka riri kubutegetsi mu Burundi [CNDD-FDD] Joseph Ntakarutimana, yashimiye imbonerakure mu gikorwa cyo gukomeza kurinda imbibi z’igihugu muri iyi myaka itatu.

Ibitekerezo

  • Yewe abo nibabihorere bazatagangarira k’umupaka inzara imaze kubanogonora. Turiya tugabo tutanazi gukora akarasisi nitwo twatuma the most disciplined army forces in Africa, The RDF ihungabana, wapi wapi. Bakore ibyo bakora natwe icyo gukora turakizi.

    Nkurunziza aherutse kuvuga ko n’Imana ari Imbonerakure.Nyamara yiyita ko ari umurokore.Abantu benshi batanywa inzoga kandi bakajya gusenga,biyita "abarokore".Ibyo ntabwo aribyo kuba umukristu nyakuri.Na president Bush yitwa umurokore kubera ko yaretse inzoga.Nyamara intambara yateje muli Irak,yishe abantu barenga 1 million.Umukristu nyakuri,yirinda kujya muli politike no mu ntambara z’iyi si.Nkuko bible ivuga,intwaro y’umukristu ni Bible.Ayikoresha ajya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’imana kandi adasaba icyacumi,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

    icyo mbakundira mubura kwita kubyiwanyu mukamenya ibyabarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa