skol
fortebet

Imbwa y’inkazi yariye umwana muto rubanda ruhurura ruje gufata amashusho aho kumutabara[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

Imbwa yo mu bwoko bwa Pit bull yariye umwana wo mu Bushinwa uzwi nka Wu ukuguru benshi bahurura baje gufata amashusho yo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, aho kumukiza iki gikoko cyari cyasaze.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mwana yari ageze ku nzu bacururiza imbwa,imwe yamusanze hanze imugusha hasi niko gutangira kumuruma,ku bw’amahirwe akizwa na nyiri iyinzu icuruza imbwa wamwambuye iyi mbwa yari imumereye nabi.

Ikcyababaje benshi ni uko ubwo iyi mbwa yafataga uyu mwana,hari abantu benshi bakagombye kuba bamutabaye,ariko bahisemo kwifatira amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse nibo bakwirakwije ayatumye iyi nkuru iba kimomo.

Iyi mbwa yasigiye uyu mwana muto ibikomere ndetse amenyo yayo yamukomerekeje ukuguru cyane,kubera gutinda kubona ubufasha.

Ubwo nyiri iyi nzu icururizwamo imbwa witwa Li yahageraga,yarwanye no kuvana uyu mwana mu kanwa k’iyi mbwa byatumye uyu mwana ahakomerekera cyane.

Nubwo uyu mwana yakomerekejwe n’iyi mbwa,polisi yavuze ko bidakanganye cyane ndetse bahamagaye mama we ndetse baca amande y’amadolari 58 nyi iy’imbwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa