skol
fortebet

Imbwa yatswe uruhushya rwo gutwara imodoka na Facebook

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

skol

Mu mwaka wa 2010, umugore witwa Emily Doucet akaba umukunzi w’inyamanswa, yafunguye umwirodoro wa Facebook ku mbwa ye yitwa Max, ariko nyuma y’igihe atawukoresha, yaje kwibagirwa ijambo ry’ibanga nuko facebook iramufungira, imusaba kwerekana uruhushya rwo gutwara rw’iyo mbwa kugirango yemererwe kongera kwinjira ku mwirondoro wa yo.

Sponsored Ad

Emely utarakoreshaga konti ya facebook ye cyane, nyuma yo gushyingirwa yahisemo ko umwirondoro we ukeneye kuvugururwa kugirango imbwa ye Max ifate izina ryukuri kuri konti ye, niko kugerageza kwinjira muri konti.

Nyuma yo kugerageza no kunanirwa kwibuka amakuru yinjira kumwirondoro, Facebook yaje gufunga Emily kuri iyi konte kuburyo umusore wimyaka 33 ukomoka i Seattle yegereye ngo amufashe kugirango asubizwe ijambo ryibanga, Emily yahise abwirwa ko kugira ngo abone konti, agomba kugenzura umwirondoro wa Max atanga indangamuntu yatanzwe na leta cyangwa uruhushya rwo gutwara rwayo.

Emely Doucet yatanze amakuru asekeje kuri Twitter ubwo yasbwiraga abamukurikira, yanditse agira ati:

Mfungiwe kuri konte ya Facebook y’imbwa yanjye Max nafunguye mu mwaka wa 2010, kandi ntibazayinsubiza keretse mboherereje kopi y’uruhushya rwo gutwara. Nta kundi nabigenza uretse kuyigisha gutwara.

Iyi nyandiko yakunzwe n’ibihumbi magana by’abakukurikira, hamwe n’abandi basangizaga ibyababayeho bidasanzwe kuri uru rubuga n’ahandi…

Umwe yagize ati: “Twagombaga kubona urupapuro rw’imiti rwandikiwe injangwe yacu Bruiser, ariko banze kuruduha keretse yinjiye kubisinyira.”

Undi yagize ati: “Ibi byatubayeho mubyukuri, ariko ni imbwa y’umukoresha wanjye, kandi iyo konte niyo yacungaga page yacu yose y;ubucuruzi kuri Facebook.”

Amakuru amaze gusakara, urubuga BuzzFeed rwegereye Facebook kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, maze umuvugizi wayo avuga ko batemerera abantu gukoresha imyirondoro y’amatungo yabo, ko ahubwo ba nyirayo bagomba gufungura page y;amatungo yabo. Emily Doucet yabwiye BuzzFeed ati:

Mu byukuri si nshinja Facebook kuba ifite iyo politiki kuva nzi neza ko basa n’abuzuyeho bimwe mu bintu bitari byiza, ariko byaba byiza baramutse bashoboye gukora akazi keza ko gushungura konti zishimishije zitagira ingaruka.

Niba bareba cyane cyane ama konte y’amatungo, ibyo biratangaje. Kuki utareka abantu bakinezeza?

Ibyo ari byo byose – amahirwe masa n’ikizamini cyawe cyo gutwara, Max.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa