skol
fortebet

Imbwa z’inkazi 4 zateraniye umugore ziramurya akizwa na polisi

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Terri Cosby w’imyaka 54 ukomoka mu mugi wa Oklahoma muri USA,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atashye mu masaha y’umugoroba, agategwa n’imbwa 4 z’inkazi zamaze hafi iminota 40 zimuruma agatabarwa na polisi.

Sponsored Ad

Izi mbwa zimaze iminsi zicaracara mu gace zaririyemo uyu mugore,zamubonye atambuka wenyine niko kumwataka agerageza kurwana nazo ariko biba iby’ubusa ziramurumagura,atabarwa n’umukobwa wamubonye agahamagara abapolisi.

Ubwo uyu mukobwa yahamagaraga polisi,yazanye imbunda irasa izi mbwa zose zirapfa,ihita ijyana kwa muganga uyu mugore wari umerewe nabi.

Abaturiye aka gace izi mbwa zategeyemo uyu mugore bavuze ko zihamaze amezi menshi ndetse zakundaga gukinga abagenzi,kugeza ubwo zateze uyu Cosby uriguhabwa ubufasha bw’ibanze n’abaganga.

Uyu muyeyi w’abana 3 ari hagati y’urupfu ‘ubuzima kuko izi mbwa zamuteye ibikomere byinshi byatumyeabaganga bamuca ukuboko ndetse byitezwe ko ashobora gucibwa n’ukuguru kumwe nkuko byatangajwe na bamwe mu bagize umuryango we.

Nyiri izi mbwa z’inkazi wamaze gutabwa muri yombi na polisi,yatangaje ko izi mbwa zavuye aho yazororeraga ziracika,ntiyashobora kuzisubiza mu kibuti cyazo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa