skol
fortebet

Imbwa zateze umwana w’umukobwa wari uvuye ku ishuli ziramwica

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 12 witwa Liza Kanareikina ukomoka muri Ukraine yahuye n’uruva gusenya ubwo yategwaga n’imbwa zo mu gasozi avuye ku ishuli ziramurya arapfa.
Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye ubwo ababyeyi be bategereje ko ataha avuye ku ishuli bagaheba niko kujya kumushaka basanga bimwe mu bice by’umubiri we byasigaye biri aho zamuririye.
Uyu mukobwa wari utuye mu gace kitwa Khartsyzsk ku birometero 18 uvuye mu mugi wa Donetsk,yatezwe n’izi nyamaswa,zishwanyagauza umubiri we,aho (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 12 witwa Liza Kanareikina ukomoka muri Ukraine yahuye n’uruva gusenya ubwo yategwaga n’imbwa zo mu gasozi avuye ku ishuli ziramurya arapfa.

Urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rwamenyekanye ubwo ababyeyi be bategereje ko ataha avuye ku ishuli bagaheba niko kujya kumushaka basanga bimwe mu bice by’umubiri we byasigaye biri aho zamuririye.

Uyu mukobwa wari utuye mu gace kitwa Khartsyzsk ku birometero 18 uvuye mu mugi wa Donetsk,yatezwe n’izi nyamaswa,zishwanyagauza umubiri we,aho ibice byasigaye ababyeyi be babisanze mu ishyamba byatwikiriwe n’urubura cyane ko muri iki gihugu bari mu bihe by’ubukonje bukabije.

Bimwe mu bice by’uyu mukobwa byasigaye byatwikiriwe n’urubura

Umwe mu bashoferi baturanye n’uyu nyakwigendera yahamirije abapolisi ko ubwo yacaga hafi y’aka gashyamba bivugwa ko imbwa zaririyemo uyu mwana w’umukobwa,yabonye agakapu ajyana ku ishuli byatumye barasa zimwe mu mbwa ngo barebe niba mu nda zazo harimo inyama z’uyu mwana w’umukobwa.

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru mbi !! Mbega agahinda ababyeyi be bafite.Izi mbwa bazita "wild dogs".Ndababaye cyane kandi nihanganishije ababyeyi be nubwo ntabazi.Jyewe nk’umukristu,ndizera ko uyu mwana ashobora kuzuka ku munsi w’imperuka.Kuko YESU yavuze ko abantu bumvira imana bose izabazura ku munsi w’imperuka,ikabahemba ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bakina n’intare,inzoka,.... (Yesaya 11:6-8).Hamwe na Wild Dogs.
    Nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara (Ibyahishuwe 21:4).Mujye mwizera UBUHANUZI bwa Bible,kuko nta kintu na kimwe yahanuye kitaba.Ingero ni nyinshi cyane.Nicyo kerekana ko Bible aricyo gitabo cyonyine cyandikishijwe n’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa