Imfizi y’ Inkura yera yari isigaye mu Isi yapfuye ku myaka 45
Yanditswe: Tuesday 20, Mar 2018
Inyamaswa y’ Inkura y’ ingabo yo mu bwoko bw’ inkura zera ‘White rhinos’ yari irambye cyane mu majyaruguru y’ Afurika ari nayo ya nyuma yari ihasigaye yapfuye nyuma y’ uko yari imaze ukwezi irwaye nk’ uko bitangazwa n’ Umunyakenya wari ushinzwe kuyitaho.
Iyi nyamaswa yari imaze imyaka 45, yabaga muri Kenya ahitwa ‘ Ol Pejeta Conservancy’. Yapfuye ku wa Mbere nyuma y’ uko yari imaze iminsi imerewe nabi nk’ uko BBC yabitangaje .
Iyi nkura isize mu Isi umuryango w’ inkura ebyiri zo mu bwoko bwayo arizo (...)
Inyamaswa y’ Inkura y’ ingabo yo mu bwoko bw’ inkura zera ‘White rhinos’ yari irambye cyane mu majyaruguru y’ Afurika ari nayo ya nyuma yari ihasigaye yapfuye nyuma y’ uko yari imaze ukwezi irwaye nk’ uko bitangazwa n’ Umunyakenya wari ushinzwe kuyitaho.
Iyi nyamaswa yari imaze imyaka 45, yabaga muri Kenya ahitwa ‘ Ol Pejeta Conservancy’. Yapfuye ku wa Mbere nyuma y’ uko yari imaze iminsi imerewe nabi nk’ uko BBC yabitangaje .
Iyi nkura isize mu Isi umuryango w’ inkura ebyiri zo mu bwoko bwayo arizo inyana yayo n’ umwuzukuru wayo.
Harimo gukoreshwa uburyo bw’ ikoranabuhanga bwo kurera intanga z’ iyi nkura ngo zizifashishwe kugira ngo havuke izindi nyana zazo izi nyamaswa zo mu bwoko bw’ inkura zegucika burundu mu Isi.
Umwaka ushize iyi nkura yegerejwe inkuru ziyikomokaho ngo izibangurire irazibenga yanga kuzimya, niyo mpamvu hakoreshejwe uburyo bwo guhuriza hamwe intanga ngore n’ intanga ngabo zazo ngo ubu bwoko butazimira.
Iyi nkura ipfuye nyuma y’ uko yari imaze kwamamara mu Isi. Yari ifite abakunzi benshi dore ko amafoto yayo atasibaga gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.
Iyi nkura y’ ingabo yarambye mu Isi nk’ umuntu ku kigero cya 90%. Yari imaze iminsi ivurwa ibikomere yari ifite ku ruhu, yandi yari ishaje ku buryo itari ikibasha kugenda.
Muri iyi myaka abatuye Isi barajwe ishinga no kwita ku nyamaswa ziri mu nzira yo gucika burundu mu Isi kubera ba rushimusi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *