skol
fortebet

Imfungwa 20 zapfuye ziri kugerageza gutoroka gereza mu kivunge

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Imfungwa zo muri gereza yo mu majyaruguru ya Brazil mu mugi wa Belem zarashwe n’abarinzi b’iyi gereza ubwo zageragezaga gucikira mu kivunge.
Umuryango wa Santa Izabel Prison Complex
Izi mfungwa zari zariye karungu,zashatse kumena iyi gereza abarinzi bayo bamena kimwe mu bikuta byayo zibona urwaho rwo gucika ku bwinshi niko gushaka kwica aba barinzi aho umwe yahasize ubuzima n’imfungwa 19 zirapfa.
Uku gucika muri iyi gereza ya Santa Izabel Prison Complex kwatangiriye ku ntambara (...)

Sponsored Ad

Imfungwa zo muri gereza yo mu majyaruguru ya Brazil mu mugi wa Belem zarashwe n’abarinzi b’iyi gereza ubwo zageragezaga gucikira mu kivunge.

Umuryango wa Santa Izabel Prison Complex

Izi mfungwa zari zariye karungu,zashatse kumena iyi gereza abarinzi bayo bamena kimwe mu bikuta byayo zibona urwaho rwo gucika ku bwinshi niko gushaka kwica aba barinzi aho umwe yahasize ubuzima n’imfungwa 19 zirapfa.

Uku gucika muri iyi gereza ya Santa Izabel Prison Complex kwatangiriye ku ntambara yatutumbye muri iyi gereza imfungwa zirarwana karahava niko gutangira gushaka uko zisohoka zikomeretsa abarinzi bane barimo umwe wahazahariye bikomeye,niko gutangira gucika mu kivunge.

Polisi yo muri Brazil yatangaje ko abarinzi bagerageje kurwana n’imfungwa zagerageje gutoroka kuri buri ruhande rwa gereza ndetse bagishaka amakuru ko haba hari uwatorotse.

Umwaka ushize imfungwa zirenga 56 zo muri iki gihugu zarapfuye ziri kugerageza gutoroka gereza yo mu mugi wa Manaus mu gace ka Amazon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa