skol
fortebet

Imigabane ya Sosiyete iherutse gutangaza ko yakoze urukingo rwa Coronavirus irimo kugurwa mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Saturday 14, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Imigabane ya Sosiyete yitwa Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo kugurwa mu buryo budasanzwe nyuma y’uko itangaje ko urukingo yakoze ifatanyije na Sosiyete BioNTech yo mu Budage rutanga icyizere cya 90% cyo kurinda umuntu kwandura Coronavirus.

Sponsored Ad

Ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo byatangajwe ko uru rukingo rutanga icyizere ku ijanisha rya 90% cyo kurinda abantu kwandura Coronavirus.

Ubwo amakuru kuri uru rukingo yari amaze gutangazwa, igiciro cy’imigabane ya Pfizer cyahise kizamuka ku kigero cya 8%. Ni mu gihe imigabane ya sosiyete BioNTech yo yahise itumbagira ku ijanisha rya 15%.

Kuri uwo munsi wo ku wa mbere wonyine, umuyobozi mukuru wa Pfizer, Albert Bourla yagurishije imigabane 132,508 yo muri Pfizer ku giciro cy’amadolari 41.94 akuramo miliyoni 5.6 z’amadolari.

Undi wagurishije imigabane afite muri Pfizer ni Sally Susman akaba ari umwe mu bayobozi bakuru muri iyi sosiyete. We yagurishije imigabane 43,662 ku giciro cy’amadolari 41.94 akuramo amadolari angana na Miliyoni 1.8.

Umuvugizi wa Pfizer yabwiye CNN ko bagurishije imigabane bitewe nuko yari yamaze kugera ku giciro bari bateganyije muri Kanama.

Abajijwe niba bashobora guhagarika kugurisha imigabane kuko bishobora gufatwa nk’aho barimo kuririra ku makuru y’urukingo bakoze, yavuze ko kugurisha imigabane ari ibintu bari basanzwe barateganyije mbere kandi bari basanzwe barabiganiriyeho n’abanyamigabane ba Pfizer.

Ibi byabaye nyuma y’amezi make abayobozi ba sosiyete yitwa Moderna na bo bagurishije imigabane yabo nyuma y’aho na yo yari imaze gutangaza ibyavuye mu igeragezwa ry’ibanze ry’urukiko rwa Covid-19 bari bakoze.

Icyo gihe, iyi sosiyete yitwa Moderna yanenzwe kuba yarakabirije ubushobozi bw’urukingo yari yakoze ariko ntibyayibujije gukusanya amadolari asaga Miliyari na miliyoni 300 mu migabane yagurishije icyo gihe.

Ni ibisanzwe ko abayobozi bagurisha imigabane bafite muri sosiyete zabo mu gihe runaka baba barateganyije, gusa akenshi birinda kubikora mu buryo bugaragarira buri wese ko buririye ku gikorwa runaka bakagurisha imigabane yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa