skol
fortebet

Imihanda ijya kwa Bob Wine yose yafunzwe inagotwa n’Abapolisi n’Abasirikare[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Bobi Wine nyuma y’iminsi mike ashyamiranye na Polisi y’igihu cya Uganda agafungwa nyuma akaza kurekurwa , kuri ubu yatangaje ko byarangiye bamufungiye mu rugo rwe ruri i Magere.

Sponsored Ad

Bobi Wine yafashwe bigoranye, yabanje kwifungirana mu modoka yanga gusohoka kugeza ubwo Polisi yasatuye inzugi imukuramo imujyana iwe. Kuva uwo munsi ntaremererwa gusohoka.

Uyu muhanzi akaba n’umunyapolitike abinyujije kurubuga rwa Facebook avuga ko yamenyeshejwe ko afungiwe mu rugo.

Yagize ati “Polisi n’abasirikare bakikije urugo rwanjye kuva ejo[ku wa Mbere] nyuma y’uko bantaye muri yombi bampohotera. Urugo rwanjye ubu rwagoswe. Irembo ryagoswe ndetse inzira zose zerekeza iwanjye zirimo bariyeri.”

“Uyu munsi[ku wa Kabiri] nagerageje gusohoka iwanjye maze polisi imbwira ko mfungiwe mu rugo. Nari ngiye ku cyicaro gikuru cya Polisi i Naguru gusaba ko twemererwa gukora imyigaragambyo y’amahoro twamagana imyitwarire mibi ya Polisi, akarengane no gukoresha nabi ububasha.”


Nyuma Bobi Wine ngo yahise asaba avoka we kumuhagararira akajya Naguru, na we ahageze ngo bamusubijeyo ikubagahu ashatse kubaza byinshi bamusaba ko yasubira inyuma agataha bitaba ibyo agafungwa.

Intandaro ya byose ni ibitaramo yeteguye kuri Pasika ahantu hatandukanye ariko Polisi yamuhaye urupapuro rumubuza kuririmba. Mu kubihimuraho yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019.

Ibitekerezo

  • Burya intwaro muri Africa ziriheshe abashi mubatware ba Africa ntibaramenya démocratie ico arico kiretse kuyivuga batazi ivyo bavuga

    Nta gikuba cyacitse abantu baba bashaka kuzana imidugararo ahubwo sinzi impamvu adafungwa mageragere. Abantu baba bashaka gusenya ibyo abanya Uganda bamaze kugeraho barangajwe imbere nintore izirusha intabwe iwabo ubwo baba bari mu biki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa