skol
fortebet

Imikino y’amahirwe ikomeje guteza impfu za hato na hato mu rubyiruko rwo muri Nigeria

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Impfu z’urubyiruko zituruka mu kwiyahura bitewe n’imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” zihangayikishije cyane Guverinoma ya Nigeria, aho imikino y’amahirwe muri iki gihugu ihombya leta miliyari zisaga 2 z’amadolari ya Amerika buri mwaka.

Sponsored Ad

Raporo ku bushakashatsi bwakozwe na Polisi ya Nigeria yiswe Nigerian pollster Noi Polls igaragaza ko mu baturage miliyoni 190 batuye iki gihugu, hafi 1/3 ni ukuvuga miliyoni 60 bakina imikino y’amahirwe izwi nka Betting.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko mu bakina imikino y’amahirwe cyane ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 40, kuko rwihariye 1/3 cy’abaturage bose batuye iki gihugu. Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri iyi mikino y’amahirwe guverinoma ihomberamo miliyari 600 z’ama Naira (asaga miliyari 2 z’amadorari ya Amerika) aba yaturutse mu baturage batega nyuma bagatsindwa.

Muri rusange aha muri Nigeria buri rubyiruko rubarwa ko rutakaza amafaranga 300 y’ama Naira (Angana n’a 0.78 by’idorari rya Amerika) buri musi muri Betting. Ibi ngo sibyo bihangayikishije leta cyane ahubwo, ihangayikishijwe n’umubare munini w’abatsindwa muri iyi mikino bikarangira biyahuye.

Imibare itangazwa na polisi ivuga ko byibura buri kwezi babarura abantu 50 bapfa biyahuye kubera guhomba imitungo baba bashoye mu mikino y’amahirwe.

Mu rutonde rurerure rw’amazina yatanzwe na Polisi harimo nk’uwitwa Noble Adelakun w’imyaka 30 y’amavuko wiyahuye nyuma yo guhomba amafaranga 50,000 by’amadorari yakoreshaga ubucuruzi mu mukino waraye ubaye ubwo Ikipe ya Paris Saint Germain yatsindaga Atlanta muri UEFA Champions league.

Aha muri Nigeria byabaye umuco ku bakunda umupira w’amaguru, byumwihariko abakunda amakipe yo ku mugabane w’iburayi gutega ku mikino.Aha muri Nigeria habarurwa ibigo bikinisha imikino y’amahirwe (Betting Houses) bigera kuri 50.

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe akaba n’umwe mu babafashije polisi gukora ubushakashatsi ku mikino yamahirwe avuga ko , imikino y’amahirwe ishobora gutera ibindi bibazo ku rubyiruko muri byo avugamo nk’ubunebwe, kubatwa no gukina bene iyi mikino, kubura umumaro mubandi no guhora mu madeni adashira.

Ibitekerezo

  • Abenshi bapfa kubera Kwiyahura.Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40. Abiyahura benshi bakoresha intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Imana izakora nkuko yabigenje ku gihe cya Nowa. Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana,muli millions nyinshi zari zituye isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa