skol
fortebet

Iminota 20 gusa, Abagore 2 bashinjwa kwica Kim Jong-nam bagejejwe mu rukiko

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2017, nibwo abagore babiri baregwa kwica Kim Jong-nam [umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru] mu minsi ishize bakoresheje uburozi bagejejwe imbere y’Urukiko ngo bisobanure ku cyaha bakurikiranyweho.
Mu minota igera kuri 20, umtekano ucunzwe bikomeye na Polisi, aba bagore ntibigeze baburana ahubwo ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gukora iperereza ryimbitse.
Imyirondora yabo igaragaza ko Siti Aisyah, akomoka mu gihugu cya Indonésia akaba afite (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2017, nibwo abagore babiri baregwa kwica Kim Jong-nam [umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru] mu minsi ishize bakoresheje uburozi bagejejwe imbere y’Urukiko ngo bisobanure ku cyaha bakurikiranyweho.

Mu minota igera kuri 20, umtekano ucunzwe bikomeye na Polisi, aba bagore ntibigeze baburana ahubwo ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gukora iperereza ryimbitse.

Imyirondora yabo igaragaza ko Siti Aisyah, akomoka mu gihugu cya Indonésia akaba afite imyaka 25 y’amavuko naho Doan Thi Huong akaba akomoka mu gihugu cya Vietnam afite imyaka 28 y’amavuko.

KualaNews ducyesha iyi nkuru yanditse ko aba bombi bashobora gukatirwa urwo gupfa bamanitswe nubwo urubanza rwabo rwasubitswe ngo habanze hakorwe iperereza kubyaha bakurikiranyweho, ngo bashobora kuburanishwa mu mezi ari imbere.

Umuvandimwe wa Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru, Kim Jong-un yaguye muri Malaysia nyuma yo guterwa urushinge bivugwa ko rwarimo uburozi.

Kim Jong-nam yishwe tariki 13 Gashyantare n’uburozi bukomeye bwitwa VX yahuhiweho n’aba bagore ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur.

King Jong-nam w’imyaka 45 niwe mfura ya Kim Jong-il se wa Perezida Jong-un uyobora Koreya y’Amajyaruguru, aba bombi ariko ntibahuje ba nyina.

Jong-nam wakundaga kuba mu buhungiro, rimwe na rimwe ntiyatinyaga kugaragaza mu itangazamakuru ko adashyigikiye ubutegetsi bwa murumuna we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa