skol
fortebet

Iminyururu no kutitabwaho,ibibazo bitesha umuntu agaciro abanyafurika babana n’uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo

Yanditswe: Wednesday 14, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu bihugu byinshi bya Afurika, haracyari intera ndende mu gukemura ibibazo abantu babana n’uburwayi bwo mu mutwe bahura nabyo, aho serivisi z’ubuzima zititabazwa ahubwo imiryango igahitamo kwitabaza uburyo twavuga ko butesha agaciro abo barwayi.

Sponsored Ad

Umugabo witwa Paul avuga ibyamubayeho biteye agahinda, aho yamaze imyaka itanu yose aboshye n’umunyururu mu cyumba gito aho yari hamwe n;abandi bagabo barindwi mu bihe bitesha umuntu agaciro. Aganira n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch), Paul yagize ati:

Umunyururu uremereye cyane. Ntabwo wumva ari byiza; birambabaza. Mba mu cyumba gito hamwe n’abandi bagabo barindwi. Ntabwo nemerewe kwambara imyenda, gusa imyenda y’imbere. Ngomba kujya mu musarani nkituma mu ndobo. Ndya igikoma mu gitondo kandi niba mfite amahirwe, mbona umugati nijoro, ariko ntabwo ari buri joro…. Ntabwo ari bwo buryo umuntu agomba kubaho. Umuntu agomba kwidegembya akabaho ntakimubangamiye.

Mudinat, umutegarugori ufite ubumuga bwo mu mutwe muri Nijeriya, aboshye n’umunyururu ku rusengero rwa Abeokuta, na we avuga uburyo ajya mu musarani yambaye imifuka ya nylon kandi akarya ari ahantu hamwe umunsi wose. Ati:

Nituma mu mifuka ya nylon, kugeza bayitwaye nijoro. Mperuka kwiyuhagira hashize iminsi ntabara. Ndya hano rimwe ku munsi. Ntabwo mfite umudendezo wo kugenda hirya no hino. Nijoro ndaryama mu nzu. Mba ahantu hatandukanye nah’abagabo. Nanga ingoyi. Ndashaka kugenda, nasabye baba [umuvuzi wizera] kunkuramo uyu munyururu, ariko ntiyabikora.

Iminyururu cyangwa gufungirana abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bikomeje kuba umuco muri Afurika. Bamwe mu bafite imyaka 10, baboshywe cyangwa bafungiranwa ahantu hafunzwe ibyumweru, ukwezi, ndetse n’imyaka, nk’uko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wabitangaje muri raporo yayo nshya yuzuye.

Raporo y’impapuro 56 yitiriwe “Kubaho mu munyururu: Gufunga abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ku isi hose,” isuzuma uburyo abantu babana n’ubumuga bwo mu mutwe bakunze kuboherwa mu ngo zabo n’imiryango cyangwa mu bigo byuzuyemo abantu benshi kandi badafite isuku, kandi atari no ku bushake bwabo, kubera ubwinshi bw’ababapfobya batababona nk’abandi bantu, ndetse no kubura serivisi z’ubuzima bw’ababana n’uburwayi bwo mu mutwe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wavuze ko benshi mu bagizweho ingaruka bahatirwa kurya, gusinzira, kwihagarika, no kwiyuhagira mu gace kamwe. Raporo yavuze ko mu bigo bya Leta cyangwa ibyigenga, kimwe n’ibigo gakondo cyangwa ibigo by’amadini bikiza, bahatirwa kwiyiriza ubusa, gufata imiti cyangwa imiti y’ibyatsi, kandi bagahura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri no ku gitsina.

Raporo ikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe n’ubuhamya bwatanzwe mu bihugu bya Burkina Faso, Ghana, Kenya, Liberiya, Mozambique, Nigeria, Siyera Leone, igihugu cyiyise ubwigenge bwa Somaliland ndetse na Sudani y’Amajyepfo.

Umushakashatsi mukuru ushinzwe uburenganzira bw’abafite ubumuga muri Human Rights Watch akaba n’umwanditsi w’iyi raporo, Kriti Sharma yagize ati:

Kuboha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe ni umuco utari mwiza na gato kandi ni ibanga ryeruye mu baturage benshi. Abantu bashobora kumara imyaka myinshi baboheshejwe iminyururu ku giti, bafungiwe mu tuzu duto cyangwa mu tuzu tw’intama kubera ko imiryango irwana no guhangana na leta ikananirwa gutanga serivisi zihagije z’abarwayi bo mu mutwe.

Ku isi hose, abantu bagera kuri miliyoni 792, ni ukuvuga 1 kuri 10, harimo 1 ku bana 5, bafite uburwayi bwo mu mutwe. Nyamara, leta zikoresha amafaranga atarenze abiri ku ijana yingengo y’imari y’ubuzima mu buzima bw/abo bantu babana n’uburwayi bwo mu mutwe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko ibihugu birenga bibiri bya gatatu bidasubiza abantu serivisi z’ubuzima bw’abarwayi bo mu mutwe muri gahunda z’ubwishingizi bw’ubuzima mu gihugu. Ndetse iyo serivisi zubuzima bwo mu mutwe ari ubuntu cyangwa inkunga, intera n’urugendo rwo kujya kwivuza ni inzitizi ikomeye.

Ku miryango myinshi, kutagira ubufasha bukwiye bw’abarwayi bo mu mutwe butuma nta kundi byagenda uretse kuzirika bene wabo kuko bafite impungenge ko umuntu ashobora guhunga cyangwa kubabaza abandi.

Ubusanzwe kuboha n’iminyururu bikorwa n’imiryango yemera ko uburwayi bwo mumutwe buturuka ku myuka mibi cyangwa kuba yaracumuye. Abantu benshi bakunze kubanza kubaza ukwizera cyangwa abavuzi gakondo bakayoboka serivisi z’ubuzima bwo mumutwe nk’uburyo bwa nyuma.

Umugabo umwe ukomoka muri Kenya wiwa Sharma, usanzwe uba mu munyururu yagize ati:

Ntabwo aribwo buryo umuntu agomba kubaho. Umuntu agomba kwidegembya, akabaho ataboshye.

Muri byinshi muri ibyo bigo, urwego rw’isuku ku giti cye ni amahano kuko abantu batemerewe kwiyuhagira cyangwa guhindura imyenda, no gutura kuri metero ebyiri hagati y’umwe n’undi. Nta cyubahiro twemerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa