Imirambo 4 y’abasirikare yavumbuwe mu mugezi wa Rusizi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 7757

Abasirikare 4 bo mu gihugu cy’Uburundi babonetse kuri uyu wa Gatandatu mu mugezi wa Rusizi ahagana saa munani, ku nkombe yegereye umusozi wa Nyamitanga, Komini Buganda, mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’intara ya Cibitoke.



Nkuko aba baturage babitangarije ikinyamakuru SOS Media Burundi,aba basirikare bashobora kuba bararohamye ubwo bambukagana na bagenzi babo bagana mu gihugu cya RDC.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru make yakusanyirijwe kuri uyu mugezi nyuma yo kubona iyi mirambo,yemeza ko hari itsinda ry’abasirikare b’u Burundi hamwe n’Imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bambutse umugezi wa Rusizi berekeza muri Congo kujya guhiga inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza.

Umwe mu barobyibakorera kuri uyu mugezi, yatangaje ko yategetswe ku ngufu kwambutsa mu bwato bwe abasirikare benshi akabageze mu rugo rwe muri RDC.

Abatuye kuri uyu musozi wa Nyamitanga muri Komine Buganda n’abatuye ku musozi wa Kagwema muri komini Gihanga bavuze ko batewe ubwoba n’ubu bucengezi bw’abasirikare b’Uburundi n’imbonerakure baherutse kubona mu minsi itatu ishize berekeza muri RDC.

Umwe yagize ati “Hari abasirikare baciye mu mujyi wa Kagwema, abandi baca mu nzira ya 3 berekeza i Nyamitanga mbere y’uko bagera ku mupaka. Twumvise bavuga ko bagiye muri Congo guhiga inyeshyamba z’Abarundi zituye mu misozi miremire”.

Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi zo mu gace ka Rukoko bivugwa ko ariho haturuka izi ngabo zerekeza muri Kongo yahakanye aya makuru ariko yemeza ko biteguye gufatanya na RDC nibaka ubufasha.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Twipanze neza kugira ngo dusubize inyuma igitero aho cyaturuka hose -Visi...

Leta y’ Uburundi iravuga ko yiteguye kwivuna igitero cyose aho cyaturuka...
20 November 2019 Yasuwe: 3093 0

Jose Mourinho yatangaje ikintu cya mbere agomba gukora mu ikipe ya...

Umutoza mushya wa Tottenham,Jose Mourinho,wa umaze iminsi ari umusesenguzi...
20 November 2019 Yasuwe: 3185 0

Afurika y’Epfo: Umushinjacyaha yishwe n’imbunda yari yazanywe mu rukiko...

Umunyamategeko w’umugore yafashwe n’isasu ry’imbunda yari yazanywe mu rukiko...
20 November 2019 Yasuwe: 2309 0

Umugore utwite yishwe n’imbwa ubwo habaga umuhigo

Umugore utwite yishwe n’imbwa ku butaka bwo mu ishyamba riri mu majyaruguru...
20 November 2019 Yasuwe: 2062 0

Perezida Donald Trump yanditse ko u Burundi bukiri mu bihe bidasanzwe

Perezida Donald Trump wa Amerika yongeye kwandikira inteko ishinga...
20 November 2019 Yasuwe: 1765 0

Umugabo wari wataye umugore we mu rugo yafatiwe mu kizu kitari cyuzura...

Umugabo wari wataye umugore we mu rugo yafatiwe mu kizu kitari cyuzura...
19 November 2019 Yasuwe: 4900 1