skol
fortebet

Imodoka ya bisi yamanutse ku manga y’umusozi ihitana abarenga 48

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu gace kitwa Uttarakhand haravugwa impanuka ikomeye ya bisi yahitanye abarenga 48,ubwo iyi modoka yari ibatwaye yamanukaga ku manga y’umusozi.

Sponsored Ad

Iyi modoka yerekezaga Ramnagar ivuye ahitwa Bhoan,yamanutse ku manga y’umusozi igeze mu gace kitwa Gween, ihitana abantu 45 ako kanya mu gihe abandi 5 bari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Iyi manga iyi modoka yahanutseho yareshyaga na metero 200 gusa polisi y’Ubuhindi ntiyigeze ivuga neza icyateye iyi mpanuka.

Minisitiri Trivendra Singh Rawat yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse avuga ko ababuriye ababo muri iyi mpanuka,leta izabaha impozamarira ndetse yiyemeje kwishyurira indembe mu bitaro bya Dehradoon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa