Imodoka ya Polisi n’iya gisirikare zagonganye 2 bahita bitaba Imana

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 April 2018 Yasuwe: 8519

Mu gihugu cya Tanzaniya imodoka ya gisirikare yari ivuye mu birori by’imyaka 54 Tanganyika na Tanzaniya byihuje yagoganye n’imodoka ya gipolisi abasirikare babiri bahita bitaba Imana.

Hari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 2018 ubwo imodoka ya bus yari itwaye abasirikare yagonganye n’indi modoka ya nto yo mu bwoko bwa Naoh. Iyi mpanuka y’iyi noah na bus yabereye mu gace ka bwawani muri Morogoro, Iyi modoka nto yari itwaye abapolisi 6 ndetse n’abandi bagenzi barimo n’abana.

Gusa umuvugizi w’igipolisi cya Tanzaniya yirinze gutangaza umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka, gusa amakuru dukesha ikinyamakuru Global Publisher aravuga ko babiri bahise bitaba Imana mu gihe abandi bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Morogoro.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kabaka

    Mbega inkuru mbi.Imiryango yabo niyihangane.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ariko nubwo benshi bavuga ko umuntu upfuye aba yitabye imana,ntabwo ari byo.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko amadini yigisha.Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).
    Bible ivuga ko igihano cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.Niba koko iyo dupfuye tuba twitabye imana,UMUZUKO ntabwo wazabaho.Ikindi kandi,twajya dukoresha umunsi mukuru ko umuntu wacu yitabye imana.Kuki se turira aho kwishima?

    3 weeks ago
  • chat_bubble Pasteur

    Ntabwo ari TANGANYIKA +TANZANIA byahujwe, ni TANGANYIKA+ZANZIBAR.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Imbwa y’inkazi yariye umwana muto rubanda ruhurura ruje gufata amashusho...

Imbwa yo mu bwoko bwa Pit bull yariye umwana wo mu Bushinwa uzwi nka Wu...
22 May 2018 Yasuwe: 3222 0

Uko isi yiriwe tariki 21 Gicurasi 2018

Mu nshamake y’ uko Isi ya tariki 21 Gicurasi 2018 yiriwe harimo ko Amerika...
21 May 2018 Yasuwe: 2323 0

Umuyobozi w’ ikigo yatawe muri yomi azira kubamba abanyeshuri ku...

Abantu batatu barimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri, batawe muri yombi muri...
20 May 2018 Yasuwe: 1284 0

Ibyihebe byateze ibisasu bitatu muri stade yaberagamo umukino bihitana...

Ibyihebe byateze ibisasu 3 muri stade ya Cricket yitwa Jalalabad stadium yo...
20 May 2018 Yasuwe: 2155 0

Umunyeshuli yinjiye mu ishuli arasa bagenzi be n’abarimu

Umusore witwa Dimitrios Pagourtzis w’imyaka 17,ukomoka muri Santa Fe,Texas...
19 May 2018 Yasuwe: 1469 0

Cuba:indege yakoze impanuka ihitana abarenga 100

Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga...
19 May 2018 Yasuwe: 920 0