skol
fortebet

Imodoka yibwe na Idi Amin wayoboye Uganda yasubijwe nyirayo

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Guverinoma ya Uganda yategetse ko imodoka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Idi Amin Dada, yari yaribye mu bwami bwa Buganda mu mwaka 1966, isubizwa muri ubwo bwami nta yandi mananiza abayemo.

Sponsored Ad

Iyi modokoka yo mu bwoko bwa Rolls- Royce Phantom bivugwa ko yibwe na Idi Amin Dada mu mwaka w’1966 ubwo yari akiri umukuru w;ingabo za Uganda, yibwa mu bwami bwa Buganda.

Mu muhango wo gusubiza kumugararagaro iyo modoka bigaragara ko ishaje, wabaye umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II ahagarariwe n’umwiru mukuru Charles Peter Mayiga.

Mayiga yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko igihe iyi modoka yibwaga we yari afite imyaka 3 y’amavuko. Mayiga kandi yavuze ko kuba basubijwe iyi modoka atari ibintu biraho gusa, ko ahubwo ari ikintu gikomeye kinahesha ubwami bwa Buganda agaciro. Yagize ati:

Icyo gihe Idi Amin yari umugaba mukuru w’ingabo , yohereje abasirikare benshi batera mu bwami bwa Buganda barahasahura ari nabwo iyi modoka yagendeyemo. Byari byarababaje abaturage ba Buganda kugeza n’ubu.

Mayiga yakomeje avuga ko mu modoka 5 zibwe icyo gihe, harimo n’iyumugabekazi ubyara Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II uyoboye Buganda magingo aya.

Muri izo modoka 5 zibwe , 3 muri zo zaburiwe irengero mu gihe iy’umugabekazi wabo ngo bafite amakuru ko iherereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho bahera basaba Leta ya Uganda kubafasha ikagarurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa