skol
fortebet

Impamvu yatumye umunyeshuli w’umunya-Uganda wiga muri Kaminuza ya Havard ajyana mu nkiko Perezida Museveni yatangaje benshi

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Inkuru iri kuvugwa mu Gihugu cya Uganda n’iy’umunyeshuri wo muri Uganda wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Harvard yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramukuye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Sponsored Ad

Uwo munyeshuri witwa Hillary Seguya yatanze ikirego cye mu rukiko rukuru rw’i Kampala ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019, aho yifuza ko uru rukiko rwemeza ko kuba Perezida Museveni yaramukumiriye kuri Twitter akanga ko uwo munyeshuri akurikira ibyo Museveni atangaza ari uguhonyora uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda bwo kudakorerwa ivangura.

Seguya avuga ko Perezida Museveni yamuvanye mu bamukurikira kuri Twitter tariki 30 Nyakanga 2019, ku buryo ngo atabashaga kubona ubutumwa bwa Museveni, ntabashe kumwandikira, n’ibindi; kandi ngo ibi Museveni yabikoze atabanje guteguza uwo musore wamukurikiraga.

Usibye Perezida Museveni, bwana Seguya yareze kandi umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo n’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye kuba na bo baramukumiriye kuri Twitter, bakamukura mu mubare w’abareba ibyo bandika.

Mu kirego cye, bwana Seguya avuga ko imbuga za Twitter za bano bayobozi zifashishwa mu gutangaza amakuru kuri rubanda, kandi abanyagihugu na bo bakabasha gutangiraho ibitekerezo.

Agira ati “Nk’Umunya-Uganda uba hanze y’igihugu, Twitter ni bwo buryo bwonyine mbasha kubonamo amakuru yerekeranye n’uko igihugu kiyobowe, nkabasha no kuvugana n’abayobozi bacyo”.

Ibitekerezo

  • Abayobozi bigitangazamakuru " Umuryango" murebe uboryo mwa vugurura imyandikire ya bakozi mukoesha kuko urwego rwimyandikire ruri hasi, mwibuke ko muri guhangana nibindi bitangaza makuru byandika
    impamvu mvuga ibi nuko akenshi usanga title yinkuru ntaho ihuriye ninkuru nyirizina mubitekerezeho rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa