skol
fortebet

Impanuka y’Indege yahitanye ubuzima bw’abantu

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 10 baguye mu mpanuka y’indege muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Texas, mu mpanuka yabaye nyuma y’igihe gito iyo ndege yari imaze ihagurutse ku kibuga.

Sponsored Ad

Aljazeera yatangaje ko iyo ndege nto yakoze impanuka ubwo yari igeze hejuru y’inyubako iri ku kibuga cy’indege.

Bruce Landsberg, umuyobozi wungirije mu kigo gishizwe ubwikorezi yavuze ko iyi ndege yavaga ahitwa Addison igana ahitwa St Petersburg muri Florida.

Iyo ndege yari irimo abakozi bayo babiri n’abagenzi umunani. Kugeza ubu imyirondoro y’abapfuye ntiramenyekana.

Jennifer Rodi ushinzwe iperereza muri iki kigo yavuze ko iyi ndege yagonze iyi nzu iri ku kibuga cy’indege.

David Snell wabonye iyi mpanuka iba yagize ati “Iyi ndege igihaguruka wabonaga isa nk’itangiye gucika imbaraga, ntabwo namenye niba byari ku bushake cyangwa bitari byo, ariko ubwo yari itangiye guhengama nibwo nabonye ko itashoboraga kuzamuka.”

Nyuma y’iyi mpanuka hagaragaye umwotsi mwinshi uzamuka hejuru y’iyi nyubako, abashinzwe kuzimya inkongi barahagoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa