skol
fortebet

Impunzi z’Abarundi muri Tanzania zifuza kuza gusaba ubuhungiro mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 23, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzania, nyuma yo kutishimira uburyo zifatwa muri iki gihugu, zitangaza ko zifuza kuza gusaba ubuhungiro mu Rwanda akaba ariho zicumbikirwa.

Sponsored Ad

Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, impunzi z’Abarundi zisaga 100 bivugwa ko zamaze gutoroka inkambi zabagamo muri Tanzania, zikaza mu Rwanda. Impamvu ituma izo mpunzi zitifuza gukomeza gucumbikirwa muri Tanzania, ni uko zishinja Guverinoma y’icyo gihugu kuzifata nabi, abandi bagahohoterwa nk’uko babitangarije urubuga SOS Medias dukesha iyi nkuru.

Bavuga ko hariya mu nkambi zo muri Tanzania bicwa n’inzara, abasohotse inkambi ngo bajye gushaka uko babaho hanze bagafatwa bagafungwa, bamwe muri bo bamara no gukora ntibishyurwe ibyo baba bakoreye, bakabura aho baregera kuko ureze ubuyobozi butajya bumwitaho mu gihe ari impunzi.

Zimwe muri izi mpunzi zamaze kugera mu Rwanda, bivugwa ko zasanze bagenzi bazo mu nkambi ya Mahama, izindi zikaba zicumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit center) cya Gatore byombi biherereye mu ntara y’Iburasirazuba.

Abamaze kugera mu Rwanda bemereye SOS Media ko bagenzi babo bari muri Tanzania babayeho nabi, ikaba impamvu na bo bahunze baza mu Rwanda. Umwe muri bo yagize Ati:

Njyewe ubwanjye nafungiwe muri za kasho zitandukanye. Nabonyemo n’izindi mpunzi nyinshi zari zifunzwe harimo n’inshuti zanjye, abenshi muri bo ntibigeze bafungurwa cyangwa ngo bashyikirizwe Leta y’u Burundi, imiryango yabo yishwe n’agahinda yarababuze. Njye nagize amahirwe ndatoroka.

Undi mu batorotse inkambi ya Nduta muri Tanzania yagize Ati:

Dutoroka inkambi twari mu matsinda atatu, buri rimwe ryari rigizwe n’abantu nka 20. Twakoze urugendo rw’ibyumweru bibiri, abari bafite ubushobozi bagatega za bus cyangwa amagare.

Tugeze i Gatore, itsinda ryanjye ryari risigaye turi abantu 10 kuko bamwe bagendaga batangirwa na polisi ya Tanzania n’abandi bashinzwe umutekano.

Bakomeje bavuga ko na benshi muri bagenzi babo basigaye muri Tanzania bifuza kuza mu Rwanda bitewe n’uko imibereho y’abari mu Rwanda itandukanye n’yabari muri kiriya gihugu.

Abenshi mu bavugwaho gutoroka ni ababaga mu nkambi ya Nduta muri Tanzania bavuga ko bugarijwe n’inzara nyuma y’iminsi mike UNHCR ya Tanzania yemeje ko yagabanyije ibyo kurya yageneraga impunzi ku kigero cya 17%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa