skol
fortebet

Imvura idasanzwe yahitanye abantu barenga 300 muri Sierra Leone(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa kabiri mu murwa mukuru wa Sierra Leone mu mujyi wa Freetown no mu nkengero zawo hibasiwe n’imvura idasanzwe iteza inkangu n’umwuzure abantu basaga 300 bahasiga ubuzima abandi benshi bava mu byabo. Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge watangaje ko imirambo y’abantu bagera kuri 300 bamaze kujyanwa mu buruhukirohe bw’ibitaro byo mu mujyi wa Freetown polisi ifatanyije n’urwego rwa gisirikare bakaba bari mu bikorwa byo gushakisha abaheze munsi y’itaka (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa kabiri mu murwa mukuru wa Sierra Leone mu mujyi wa Freetown no mu nkengero zawo hibasiwe n’imvura idasanzwe iteza inkangu n’umwuzure abantu basaga 300 bahasiga ubuzima abandi benshi bava mu byabo.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge watangaje ko imirambo y’abantu bagera kuri 300 bamaze kujyanwa mu buruhukirohe bw’ibitaro byo mu mujyi wa Freetown polisi ifatanyije n’urwego rwa gisirikare bakaba bari mu bikorwa byo gushakisha abaheze munsi y’itaka ryaturutse ku misozi rikitura ku mazu y’abantu.

Umuvugizi w’uyu muryango wa Croix Rouge ukorera muri iki gihugu yatangarije Reuters ko umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera umunota ku wundi ngo kuko hari benshi bataraboneka bagwiriweho n’amazu yabo abandi bakaba barohamye ndetse hakaba hari n’abo imisozi yamanukiyeho.

Visi Perezida w’iki gihugu Bwana Victor Foh yavuze ko igihugu gisa nicyacitse umugongo kuko ngo baburiye abantu benshi muri ibi biza kandi ko imibare ikaba ikomeje kwiyongera umunota ku wundi.

Yagize ati “Igihugu cyagushije ishyano,abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfuye ku buryo bw’amaherere, inzu zagiye ’ amamodoka yagiye, mbese ni agahinda gusa..iki kiiza duhuye nacyo giteye ubwoba ku buryo buri wese atatekerezaga.Turi kugerageza gutabara abakiri bazima no gushakisha abaguyemo.”

Bamwe mu barokotse iki kiza baganiriye n’umunyamakuru wa Reuters bavuze ko ibyo babonye bidasanzwe ngo kuko imvura yaguye ari ubwa mbere bayibonye mu mateka yabo.Bamwe agahinda ni kose kubwo kubura ababo abandi babuze ibyabo ku buryo n’abarokotse bari buhure n’ikibazo gikomeye cyo kubura uko bazabaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa