skol
fortebet

Imyigaragambyo ikomeye yamagana Perezida Trump mu Bufuransa

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bufaransa babereye imyigaragambyo ikomeye yamagana Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump wari witabiriye umunsi mukuru wa Bastille. Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Bastille Day, umunsi wari witabiriwe na perezida wa Reta Zunze ubumwe Z’america Donald trump, abantu bambaye masike batangiye kujugunya amacupa n’ibindi bintu ku bapolisi n’ahantu byari biteganyijwe ko Donald Trump aranyura. Gusa inzego za polisi zahise zitabara zifashishije amakamyo ndetse n’imyuka (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Bufaransa babereye imyigaragambyo ikomeye yamagana Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump wari witabiriye umunsi mukuru wa Bastille.

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Bastille Day, umunsi wari witabiriwe na perezida wa Reta Zunze ubumwe Z’america Donald trump, abantu bambaye masike batangiye kujugunya amacupa n’ibindi bintu ku bapolisi n’ahantu byari biteganyijwe ko Donald Trump aranyura. Gusa inzego za polisi zahise zitabara zifashishije amakamyo ndetse n’imyuka iryana mu maso.

Abigaragambyaga batangazaga ko badashyigikiye na buke ibikorwa bya trump bidaha agaciro ikiremwamuntu; harimo nko kuba aherutse gutangaza ko yikuye mu masezerano ya Paris yo kubungabunga ikirere hakiyongeraho gukumira abimukira baba bashaka ubuzima bavuye hirya no hino ku isi.

Abamaganaga Trump ntabwo ari abafaransa gusa ahubwo hari higanjemo na bamukerarugendo bakomotse muri Leta zunze ubumwe z’america nkuko inkuru ya independent.co.uk ibivuga.

Lisa Gilmore, umukerarugendo ukomoka muri America wari witwaje icyapa cyanditseho ko yigaragambya yishyuwe yagize ati: “Twe nk’abanyamerika twemeza neza ko Trump atatuyobora, kandi ntidushaka ko hari n’abantu batekereza ko atuyobora, ahubwo turi gukora ibishoboka byose ngo tumuvaneho.”

Julia Hartlé, ukomoka muri Reta zunze ubumwe z’America na we yise Trump intambara y’akaduruvayo k’umubumbe, Akomeza agira ati: “ubwo trump yamaraga gutorwa numvise isi imbihiye, nanga igihugu cyanjwe ndetse n’isi.“

Ibi kandi byatumye abaturage b’Ubufaransa bita president wabo, Emmanuel Macron, umugambanyi kubera ko yatinyutse gutumira Trump mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Bastille aho bibukamo igitero gikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa