skol
fortebet

Imyigaragambyo ku cyemezo cya Perezida Macron kuri Pension yongeye gufunga imihanda ya Paris ruvunge rw’abantu bagera ku bihumbi 800

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Hashize icyumweru abaturage bo mu Bufaransa bamagana perezida Emmanuel Macron ku byemezo agenda afata ntibyakirwe neza bitewe n’uko bavuga ko bibabangamiye cyane cyane itegeko rigena ikiruhuko cy’izabukuru aho imyigaragambyo yamagana iri tegeko yongeye kuburwa mu murwa mukuru Paris.

Sponsored Ad

Abigaragambya barinubira icyemezo cya Perezida Macron cyo kubahatira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru aho utazacyubahiriza azajya agabanyirizwa amafaranga y’imperekeza yagombaga kuzahabwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2019 mu murwa mukuru wa Paris, abaturage bongeye kwigabiza imihanda yose yo muri uyu mujyi mu myigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron.

Abagera ku 800,000 biganjemo abakora imirimo yo gutwara abantu n’ibintu bikwije imihanda ibinyabiziga birahagarara, amashuri arafunga ndetse n’iyindi mirimo yose ikorerwa mu mujyi wa Paris.

Perezida Emmanuel Macron avuga ko abakozi mu gihugu cy’Ubufaransa batinda kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko usanga nta tegeko rihamye rigena imyaka umukozi agomba kujyira muri iki kiruhuko kuko buri rwego rw’akazi ari rwo rugena igihe umukozi agira mu kiruhuko cy’izabukuru.

Perezida Macron kandi avuga ko abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa amafaranga menshi, ibi ari nabyo ntandaro y’imyigaragambyo yahuruje abantu benshi muri iki gihe.

Ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu muri Paris (RATP) rivuga ko ikigereranyo cy’umushahara w’umukozi waryo uhawe ikiruhuko cy’izabukuru ari 4100$ ku kwezi mu gihe ageze nibura ku myaka hagati ya 50 na 52. Ni mugihe abo mu nzego z’abikorera bo bagomba gutegereza kugera ku myaka hagati ya 60 na 62 ngo babone ikiruhuko cy’izabukuru, umukozi uri mu kiruhuko agahabwa nibura $1362 ku kwezi.

Ibi nibyo byatumye Perezida Macron avuga ko harimo ubusumbane bukabije akaba ashaka gushyiraho itegeko rikumira abakozi batinda kujya mu kiruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa