Imyiyerekano y’Ingabo z’u Burusiya yasize benshi bakuye Ingofero (Amafoto)

7 January 2017. | Mu mahanga | 2 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • MyPassion

Igihugu cy’Uburusiya ni kimwe mu bihugu bya mbere bikomeye ku isi kandi binatinyitse kuko ari kimwe mu bihugu bivuga rikijyana mu muryango wabibumbye (UN) aho kibarizwa mu bihugu bya mbere bikize G 8.

Nicyo gihugu cya kabiri gifite igisirikare gikomeye ku isi nyuma Leta zunze ubumwe za America.Ni igihugu gikunze kugaragara nk’igihangange kubera kugaragaza guhangana na Amerika,aho abayobozi bibi bihugu bakunze kugaragaza guhangana mu mbwirwa ruhame zabo.

Mu Murwa Mukuru wa Philippines, abasirikare b’u Burusiyaho beretse abaturage bo muri iki gihugu ubuhanga bwabo mu kazi bakora ka buri munsi.

Muri iyi myiyereko, abasirikare b’u Burusiya berekanye ubushobozi bwabo mu kurasa, mu kurwana badakoresheje intwaro ndetse berekana ko umubiri wabo ukomeye.

Mu bindi bakoze bikubitaga amacupa arimo inzoga ku mutwe wabo akameneka ndetse bagafata amatafari bakayagereka ku nda y’umwe muri bo bakagakubitaho inyundo ariko ntihagire icyo aba.

Amafoto agaragaza ubudahangarwa:









    Facebook Twitter Addthis
Ibitekerezo
  • MyPassion

    Job
    10 January 2017 - Musubize

    Icyo nzi cyo ni uko bambaye umubiri.Ibyo ni ukwibeshya bazabaze umubare wa benewabo batikiriye mu ntambara ya1 n’iya 2 y’isi

  • MyPassion

    kamegeri
    7 January 2017 - Musubize

    aho aho guco ni sawa

Tanga Igitekerezo