skol
fortebet

Indege y’intambara muri Pakistan yaturitse hapfa abagera kuri 18 abandi bakomerekeramo mu buryo bukomeye

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Iturika ry’indege y’intambara ya Pakistan yo mu bwoko bwa The King Air 350 Turboprop , yahitanye abagera kuri 18 abandi bakomerekeramo ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka y’indege nto ya gisirikare yabereye mu gace ka Rawalpindi. BBC ivuya ko mu bazize iyi mpanuka 5 muri bo bari abasarikare mu gihe abasivili bari 13.

Aka gace ka Rawalpindi ni agace kamenyerewe nk’akaberamo imyitozo y’ingabo za Pastani zirwanira mu kirere, Leta ya Pakistani yatangaje ko n’iyi ndege yerimo abasirikare bari mu myitozo.

Umwe mu batangabuhamya waganiriye na BBC yavuze ko ubwo iyi ndege yagwaga, yateje inkongi ikomeye mu gace gatuwemo n’abaturage , amazu yabo ahita afatwa n’inkongi ari nayo yahitanye abasivili bagera kuri 13.

Iyi ndege yakoze impanuka yari iyo mu bwowko bwa The King Air 350 turboprop, bivugwa ko yahanutse ubwo yiteguraga kugera aho yari iteganije kugwa.

Rawalpindi,ni agace gaherereye hafi y’umurwa mukuru Islamabad byumwihariko akaba ari agace kahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisirikare ka Leta ya Pakistani.

Minisitiri w’intebe wa Pakistani Imran Khan ageza kubagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ijambo yabijeje ko Leta ya Pakistan yihanganishije ababuze ababo ndetse ko Leta yiteguye gutanga ubufasha abakomeretse bakavurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa