skol
fortebet

Indege ya Air Niugini itwara abagenzi yaguye mu Nyanja ntihagira uhasiga ubuzima [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu habaye igitangaza gikomeye ubwo indege itwara abagenzi ya Air Niugini yaparikaga mu Nyanja mu gihugu cya Micronesia, abagenzi bari bayirimo bose bakarokorwa ari bazima yo ikibira mu mazi hasi.

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi yaguye mu mazi mu gihugu cya Micronesia nyuma yo kunanirwa guparika ku kibuga cy’indege,Imana ikinga ukuboko kuko nta muntu n’umwe wapfiriyemo.

Abaturage baturiye iyi Nyanja bahise birunkakana amato hafi y’iyi ndege, batangira kurokora abagenzi bose bari muri iyi Boeing 737 yakoreye impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Chuuk International Airport kuri uyu wa Gatanu.

Mu mafoto n’amashusho ari gucaracara hirya no hino aragaragaza amato menshi y’abaturage akikije iyi ndege mu rwego rwo gutabara abantu bari bayirimo.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu byemeje ko abagenzi 36 n’abapilote 11 barokotse iyi mpanuka y’indege yaguye mu Nyanja.

Biravugwa ko iyi ndege yagombaga guparika ku kirwa cya Ku kirwa cya Weno muri Micronesia mbere y’uko yerekeza ku cyambu cya Moresby muri Papa New Guinea.

Icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana gusa ababishinzwe babwiye abanyamakuru ko bari gukora ubushakashatsi bwimbitse.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa