skol
fortebet

US: Indege ya Boeing 737 yarenze ikibuga iparika mu mugezi St. Johns

Yanditswe: Saturday 04, May 2019

Sponsored Ad

Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka igwa mu mugezi wa St Johns,Florida, abantu 142 bari bayirimo nta numwe wapfuye kuko yaguye ahatari amazi menshi.

Sponsored Ad

Iyi ndege ya Boeing 737 yaguye muri uyu mugezi wa St. Johns River uri hafi y’umujyi wa Jacksonville muri Florida nyuma yo kugerageza kugwa ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Gatanu.

Abashinzwe ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Naval Air Station Jacksonville bavuze ko iyi ndege yari ivuye Guantanamo Bay,yakoze impanuka ahagana saa tatu na 40 z’ijoro ubwo yageragezaga guparika.

Meya wa Jacksonville witwa Lenny Curry yatangarije kuri Twitter ye ko abantu bose uko ari 142 ari bazima ndetse abashinzwe gutwara iyi ndege bakomeje kuyitwara ikimara kugwa mu mazi.

Ukuriye umutekano muri Jacksonville yagize ati “Ntabwo indege yarohamye.Buri muntu wese wari uyirimo ameze neza.”

Curry yavuze ko perezida Trump yamuhamagaye amubaza niba hari ubufasha akeneye kugira ngo buhite bumugeraho byihuse.

Iyi ndege yaguye iruhande rw’uyu mugezi wa St Johns,ahatari amazi menshi,ariyo mpamvu itarohamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa