Indege yari itwaye ibikoresho bya Perezida Tshisekedi yabonetse mu cyaro yashwanyaguritse

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 5302

Indege yari itwaye ibikoresho bya perezida Felix Tshisekedi yaburiwe irengero yaraye ibonetse yarakoreye impanuka mu birometero 7 uvuye mu gace kitwa Okoto gaherereye ahitwa Bankutshu Lokenye,irimo imirambo y’abantu 4 batarimo umupilote wayo wayirokotse.



Iyi ndege y’ubwikorezi y’ingabo za DR Congo yarimo abantu umunani, yaburiwe irengero igeze mu burasirazuba bwa Congo, nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa kuwa kane w’icyumweru gishize.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov 72,ifite amabara y’ubururu n’umweru yari itwaye ibikoresho bya perezida Tshisekedi igeze muri aka gace ka Okoto ko muri Teritwari ya Sankuru ikora impanuka.

Radio Okapi yatangaje ko nta makuru ahagije yabonetse ku mpanuka y’iyi ndege gusa abaturiye muri aka gace bayibonyemo imirambo 4,imbunda 8,n’ibindi bitandukanye.

Itangazo ryatanzwe n’umunyamakuru wa TOP CONGO FM,Francis,Ilunga, wari muri aka gace iyi ndege yakoreyemo impanuka rigira riti “Iperereza riracyakomeje,turi gukora iperereza.Abshinzwe umutekano muri Kole bari kudushakira amakuru ya nyayo.Kugeza ubu nta makuru turabona ya nyayo.Ntabwo turamenya niba uwo mu pilote yakomeretse cyangwa nta kibazo afite.Turabaha andi makuru.”

Iyi ndege yakoze impanuka ariko ntabwo yigeze ishya nkuko izindi ndege bisanzwe bigenda ndetse ngo abaturage bo muri Okoto batinye guhita bayinjiramo.Mu mirambo 4 yabonetse harimo umwe w’umuzungu.

Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) I Goma, hashize iminota 59 ihagurutse.

Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa ku...

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa...
9 December 2019 Yasuwe: 717 0

Umugore wari umaze amasaha 6 apfuye yazutse abifashwemo n’abaganga

Umugore wo mu Bwongereza yagaruwe mu buzima nyuma y’amasaha atandatu umutima...
9 December 2019 Yasuwe: 1124 0

Kenya:Umupolisi yafashwe n’abaturage ari gukora mu mufuka wa afande we yari...

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya, arashinjwa n’abaturage gukora mu mu mufuka...
9 December 2019 Yasuwe: 1310 0

Urukiko rwa Afurika y’ Uburasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida...

Urukiko rwa Afurika y’ Iburasirazuba EACJ rwatesheje agaciro ikirego...
9 December 2019 Yasuwe: 1436 0

Imitwe 6 y’inyeshyamba zo muri RDC yishyize hamwe kugira ngo ifashe FARDC...

Imitwe 6 y’inyeshyamba y’abaKongomani,yiyemeje kwifatanya n’ingabo za...
8 December 2019 Yasuwe: 4503 0

Umwarimukazi yasambanyije abanyeshuri benshi b’abahungu aruta

Umukozi w’umwalimu witwa Kirstie Rosa yatawe muri yombi azira gusambanya...
8 December 2019 Yasuwe: 3428 1