skol
fortebet

Indege yari itwaye intumwa za Uhuru mu muhango wo gushyingura Mkapa yakatiye mu kirere isubira i Nairobi

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga, mu bintu bidasobanutse, indege yari itwaye intumwa zoherejwe guhagararira Perezida Uhuru Kenyatta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, byabaye ngombwa ko ikatira mu kirere rwagati isubira i Nairobi .

Sponsored Ad

Iyi ndege ngo yari itwaye abayobozi benshi ba guverinoma ya Kenya bari bayobowe n’umuyobozi mukuru wa Sena, Samuel Poghisio.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Palamagamba Kabudi, yabwiye abari mu cyunamo cyo gushyingura Mkapa ko indege yasubijwe i Monduli mu karere ka Arusha nyuma yo guhura n’ikirere kibi.

Icyakora, Umunyamabanga mukuru w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, PS Macharia Kamau, yatanze ibisobanuro bivuguruzanya, avuga ko indege yagiriye ibibazo mu kirere bigatuma isubira inyuma.

Umuhango wo gushyingura Mkapa wabereye kuri stade Uhuru i Dar es Salaam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa