skol
fortebet

Ingabo z’u Burundi ziherutse kugabwaho igitero hagapfamo abagera kuri 14 zahawe ibindi bikoresho bya gisirikare birimo ibifaru 20[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Leta y’u Burundi yahaye ingabo zayo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Somalia (AMISOM) ibindi bikoresho bya gisirikare, nk’uko bitangazwa na AMISOM.

Sponsored Ad

Ibyo bikoresho bigizwe n’imodoka z’intambara - zizwi nk’ibifaru - zigera kuri 20, nk’ibikoresho byihariye by’ingabo z’u Burundi ziri muri ubwo butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Somalia.

Kubera imiterere idasanzwe y’ako karere ituma ibikoresho byangirika, biba ngombwa ko ibihugu bihafite ingabo bigenda bihindurira ibikoresho abasirikare byohereje muri ubwo butumwa.

Mu kwezi kwa cyenda, ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM zagabweho ibitero n’abarwanyi ba Al Shabab zicamo abagera kuri 14.

Brigadiye Jenerali Richard Banyankimbona ukuriye ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM, yavuze ko ibyo bikoresho bizoroshya ingendo z’abasirikare no kurinda abaturage n’abakozi ba ONU na AMISOM.

U Burundi bufite abasirikare barenga 5000 mu butumwa bwa AMISOM, aba mbere bakaba barahageze kuva mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007.

Ni cyo gihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi muri AMISOM nyuma ya Uganda, ab’u Burundi baba mu karere ka Middle Shabelle mu majyepfo y’igihugu.

Abasirikare b’u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya na Uganda, boherejwe muri Somalia muri gahunda y’akanama k’umutekano ka ONU ngo bafashe abasirikare ba Somalia kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Ku wa kabiri, intumwa idasanzwe y’umukuru w’akanama ka AU muri Somalia, Ambasaderi Francisco Madeira, yagenzuye ibyo bikoresho by’abasirikare b’u Burundi.

Urubuga rwa internet rwa AMISOM rusubiramo amagambo ye agira ati: "Abasirikare bacu ni abanyamurava kandi ni intwari, ariko bakeneye ubwirinzi iyo bari kurwana".

"Rero izi modoka z’intambara zizabarinda mu gihe barwanya umwanzi". Yanashimiye Perezida Pierre Nkurunziza mu gutanga ibyo "bikoresho by’ingenzi bizunganira ingabo".


Muri uyu mwaka, u Burundi bwashatse gukura abasirikare babwo bose muri Somalia, nyuma yaho AU yari yashatse kugabanya bamwe muri bo.

Ibitekerezo

  • ariko nigute igihugu gifatirwa ambarigo kikagumya kugura ibikoresho by’intambara bikomeye gutya? byerekana ko uburundi bufite ibindi bihugu bikomeye biburinyuma ,n’ubwo kwito dera ntaguhubuka.

    ariko nigute igihugu gifatirwa ambarigo kikagumya kugura ibikoresho by’intambara bikomeye gutya? byerekana ko uburundi bufite ibindi bihugu bikomeye biburinyuma ,n’ubwo kwito dera ntaguhubuka.

    Igurwa ry’ibi bikoresho n’ibindi bikomeye byasigaye mugihugu cy’uburundi byaje mw’ibanga rikomeye, hakiyongeraho ko uburundi burimo gutegura amatora ntagihugu nakimwe batse inkunga. byatumye America igira ikikango ko yaba itakibasha gu conntorora neza akarere ka EAC. ubu ntibanye neza n’uburundi. gusa nibyiza kurinda abaturage bawe aho baba bari hose, kuko intagondwa zafatiranaga ibikoresho bidahagije zikica abasirikare b’uburundi, kuko ibyo bakoresheje babohoza Mogadishio muri za 2008 byari bimaze gusaza ibindi bitakigezweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa