skol
fortebet

Ingabo za FARDC zasanganye Lt Gen. Mudacumura Flash Disk n’ibindi bikoresho byuzuyemo amabanga yose y’umutwe wa FDLR

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC,zasanze flash disk yuzuyeho amabanga menshi mu murambo w’umuyobozi wa FDLR Lt Gen. Mudacumura Sylvestre waguwe gitumo mu ijoro ryo kuwa 18 Nzeri uyu mwaka,akamishwaho amasasu kugeza apfuye.

Sponsored Ad

Iyi flash disk izi ngabo za FARDC zasanganye uyu Mudacumura yuzuyeho amabanga y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yayoboraga ndetse ngo Leta ya RDC izayifashisha mu kuwurimbura burundu cyane ko umaze imyaka isaga 20 uhungabanya umutekano muri iki gihugu by’umwihariko muri Kivu y’amajyaruguru.

Uretse iyi flash disk,FARDC yafatanye Mudacumura mudasobwa,telefoni byose ngo byuzuyemo amabanga y’imikorere ndetse n’imigambi uyu mutwe wari ufite mu guhungabanya umutekano muri RDC no mu karere muri rusange.

Umurambo wa Lt Gen Mudacumura Sylvestre ari kuzanwa mu mujyi wa Goma kugira ngo werekwe abanyamakuru.

Icyihariye muri ibi bikoresho byafatanywe Mudacumura ni uko biriho amabanga y’uko uyu mutwe uyoborwa,abo bakoranaga na gahunda z’ibitero byawo.

Lt Gen.Mudacumura Sylvestre wishwe afite imyaka 65 ngo yarindwaga n’abasirikare bakomeye 120 bahoraga bakikije aho yari atuye ndetse ngo hafi ye habaga hari abasirikare 30 bafite ubuhanga budasanzwe mu kurwana.

Mudacumura wahoze mu mutwe w’abarindaga perezida Habyarimana Juvenal,yari atuye muri Rutshuru mu gace kitwa Bwito ari naho yarasiwe n’ingabo za FARDC zamuguye gitumo mu birindiro bye.

Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye, rwamuregaga ibyaha birimo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, kwangiza ibice bimwe by’umubiri ku muntu, gufata ku ngufu, kwangiza imitungo no gusahura.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo yapfiriye ibyo yemeraga. Burya izo ngufu zigirwa na bake. Umusoda wagombye kubera abandi urugero ku rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa