skol
fortebet

Ingabo za FARDC zishe inyeshyamba z’Abarundi 35 mu gace ka Uvira

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

Ingabo za RDC zigambye kwica inyeshyamba z’Abarundi 35 mu gace ka Uvira muri gahunda yo kugabanya imitwe itandukanye mu ntara ya kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru SOS Burundi cyatangaje ko inyeshyamba za FNL zishobora kuba ziciwe mu bice bitandukanye by’iyi ntara birimo Ruminuko, Magunda na Mushoje.

FARDC yatsinze izi nyeshyamba z’Abarundi irangije ifatira imbunda zazo muri iyi mirwano yatangiye kuwa Mbere w’iki Cyumweru.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC captain Dieudonné Kaseleka yemeje aya makuru ko bishe ingabo za FNL 35 bazambura n’imbunda gusa yemeza ko abasirikare 3 ba FARDC nabo bishwe,4 barakomereka.

Nubwo FNL ntacyo iratangaza kuri aya makuru,FARDC yo yavuze ko babakubise inshuro barangije bahungira ku misozi ya Lubumba.

Gahunda yo guhiga inyeshyamba ziri ku butaka bwa RDC,FARDC yayitangiye muri Gashyantare uyu mwaka aho yatangiye ihiga imitwe ya Red-Tabbara na F.orebu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa