skol
fortebet

Ingabo za FARDC zishe umuyobozi w’umutwe RUD Urunana waherukaga kugaba igitero i Musanze

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Ingabo za FARDC za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo biravugwa ko zishe umuyobozi w’umutwe wa FDLR RUD Urunana, Gen. Musabimana Juvenal uzwi nka Afurika Jean Michel.

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Twitter hacaracaye amafoto menshi ya Gen.Afrika Jean Michel arambaraye hasi ari kuvirirana, ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2019.

Iki gisirikare (FARDC) ngo cyiciye Gen. Jean Michel mu gitero cyagabye muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune aravuga ko Gen Afurika yiciwe muri iyi mirwano yashamiranyije umutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE w’ingabo za FARDC,n’inyeshyamba za RUD URUNANA P5.

Abaguye mu mirwano umubare umaze kumenyekana, ni inyeshyamba icumi harimo n’uzwi ku mazina ya Colonel Kagoma akaba yapfanye na Juvenal Musabyimana Afurika uzwi ku mazina ya Gen.Afurika Jean Michel.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Major.Ndjike Eric yemereye ikinyamakuru Rwandatribune.com kuri telephone ko inkuru y’urupfu rwa Gen.Afurika ari impamo.

Imgabo RDC zihaye gahunda yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ihakorera ariyo mpamvu gikomeje kwica abarwanyi bakomeye barimo uwitwa Gen.Mudacumura bishe mu minsi ishize wayoboraga FDLR none bageze no kuri Gen Afurika Jean Michel.

Umutwe wa RUD Urunana ni wo wagabye igitero mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi na Musanze mu ntango z’Ukwakira, abantu 14 bakahasiga ubuzima. Ibi byatangajwe n’abagabye iki gitero bafashe ubwo baganiraga n’itangazamakuru.

Hagati mu Kwakira 2019, ingabo za Congo-Kinshasa muri Operasiyo Zokola 2 zagabye igitero ku nyeshyamba za RUD Urunana muri teritwari ya Rutshuru. Abarwanyi 14 b’uyu mutwe baguye muri uyu mutego, Gen. Afrika Jean Michel akomereka bikomeye gusa yaracikishijwe.

Gen.Afurika Jean Michel yavutse mu wa 1967 avukira mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Asize abana 12 barindwi yababyaye k’umugore mukuru uri mu Rwanda,mu Karere ka Nyabihu,batanu yababyaye k’umugore wa kabiri yari afite ahitwa INyabanira ho muri ahitwa Binza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibitekerezo

  • Ngizo ingaruka zo kurwana no kwicana.Nta kabuza nawe bikugiraho ingaruka.Imana itubuza kwica abantu yaremye mu ishusho yayo.Uretse no kwicwa n’abandi bantu,Imana nayo ivuga ko ku munsi w’imperuka izica abantu bose barwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Kimwe n’abandi bantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Hazarokoka gusa abantu bumvira imana,birinda gukora ibyo itubuza.Imana idusaba "gukundana".Intambara Imana isaba abakristu nyakuri,ni ukujya mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’imana.Intwaro imana yaduhaye,ni bible dukoresha tubwiriza abantu.
    Tukibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa