skol
startimes

Ingabo zo mu gisirikare cya Uganda ziryamiye amajanja ku mipaka na Congo n’intwaro ziremereye, imbunda zirasa kure ndetse n’izo mu kirere

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 November 2020 Yasuwe: 11017

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaze gukusanyiriza ingabo zacyo ku bwinshi mu duce tw’imipaka duhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).


Ku ikubitiro, agace k’Ikiyaga cya Albert kose gakora kuri Congo, ingabo za UPDF zirahari n’intwaro ziremereye, imbunda zirasa kure ndetse n’izo mu kirere.

Ingabo za UPDF kandi ziri mu gace ka Rwenzori, kagizwe n’’imisozi nk’uko byari bisanzwe mu gucunga umutekano.

Iby’aya makuru y’ingabo ziri muri utu duce duhana imbibi na DRC, byari byagarutsweho na Rtd Col. Dr Kizza Besigye Kifefe wavuze ko ” Uganda iri kurunda ingabo” , ariko akaba nta byinshi yatangaje kuri iyi ngingo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyavuganye n’Umuvugizi wa UPDF, Brig. Flavia Byekwaso yagize ati ” Reka Mbaze ndakubwira.” Gusa uyu afande ntiyigeze agira icyo atangaza.

Ni iki cyateye igisirikare cya Uganda (UPDF) gukora ibi? Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa ati: “Mu gihe gishize, ibikorwa by’iterabwoba byariyongereye mu karere. ADF bamaze gufata ingengabitekerezo ya ISIS kandi bamaze igihe binjiza abarwanyi bavuye mu duce dutandukanye.”

Undi nawe utavuzwe amazina ati:“Dukeka ko ADF ishobora kuba iri kwisuganya mu duce twazahajwe n’ubukene ndetse twiganjemo amashyamba. Aba bashobora kuba bafite aho bahuriye n’inyeshyamba zo muri Cabo Delgado.”

Indi mpamvu itangwa, ni ukurinda ibikorwaremezo bihuriweho hagati ya Uganda n’u Rwanda biteganyijwe ko bizatangira kubakwa mu 2021. Ni mu gihe Uganda iteganya kubaka umuhanda wa Km 223 ujya mu gace ka Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’ubuhahirane ndetse ngo hari n’indi itaganyijwe kubakwa. Ibi rero ngo byaba ari ukurinda ibi bikorwa remezo.

Uganda ntiyahwemye gushyira ingabo ku mupaka na Congo bitewe no kwikanga ibitero by’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda:Inzego z’umutekano zatahuye umugambi wo kwica Bobi Wine no gutwika...

Muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zatahuye umugambi wateguraga wo...
25 November 2020 Yasuwe: 3205 0

Ibiteye amatsiko byihariye wamenya kuri Kamala watorewe kuba Visi Perezida...

Kamala Devi Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, akaba Umurwanashyaka...
24 November 2020 Yasuwe: 3210 0

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga batangiye...

Byibuze abayobozi b’imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga...
24 November 2020 Yasuwe: 1078 0

Igihugu cya Uganda gikomeje kwibikaho ibimodoka by’intambara[AMAFOTO]

Igihugu cya Uganda cyatumije ibimodoka by’intambara kikaba kigiye kwibikaho...
23 November 2020 Yasuwe: 4784 0

Ibintu 5 utazi kuri Angela Merkel,umugore w’umunyacyubahiro mu...

Angela Dorothea Merkel yavutse tariki 17 Nyakanga 1954,ni umunyapolitiki...
23 November 2020 Yasuwe: 2108 0

Ibyihariye wamenya ku mukobwa wa Barack Obama[AMAFOTO]

Kuva uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama...
23 November 2020 Yasuwe: 5046 0