skol
fortebet

Inkingo za Ebola zagejejwe mu Burundi

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Inkingo za Ebola ziri mu igeragezwa zakiriwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Burundi mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere nk’uko iri shami ryabitangaje.

Sponsored Ad

Ebola iracyavugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi, kuri ubu hari impungenge z’uko iyi ndwara yakwirakwira henshi muri aka karere kuva yagera mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Rwanda.

Ibihugu bituriye Congo birimo u Burundi ,Rwanda na Uganda byafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko Ebola ibigeraho. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Burundi ryatangaje ko ryakiriye izi nkingo zo mu bwoko bwa VSV Zebov ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye.

Izi nkingo zigenewe ahanini abakozi bo mu nzego z’ubuzima bari ku mipaka basuzuma umuriro (kimwe mu bimenyetso bya Ebola) w’abinjira bavuye mu bihugu bituranyi.

Mu kwezi gushize, Minisitiri w’ubuzima Dr Thadée Ndikumana yatangarije radio na televiziyo by’u Burundi ko ku mipaka yabo n’ibindi bihugu baturanye bari gusuzuma abantu bose binjiye, ibi ninako bimeze ku mipaka y’u Rwanda na Congo hanashyizwe imigezi aho abinjira babanza gukaraba intoki n’amazi meza arimo umuti.

Mu gihe kigufi kiri imbere, byitezwe ko inkingo za Ebola zihari kuri ubu zishobora kuba zaba zihagije, ariko ntabwo byashoboka mu gihe iyi ndwara yakomeza kugaragara cyangwa kwiyongera nk’uko abahaanga babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa