skol
fortebet

Inkuru ya Mwato wapfuye nyuma y’iminsi 19 akoze ubukwe n’umukobwa bahuriye ku ishuri bari bamaze imyaka 21 bakundana yababaje benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Doris ubwo yemeranyaga kubana akarama n’umukunzi we Levy Mwato bari bamaze imyaka 21 bakundana.

Sponsored Ad

Uyu mugore Doris wapfakaye nyuma y’ iminsi 19 akoze ubukwe yakundanye na Mwato kuva mu myaka 21 ishize ubwo bombi biganaga mu mashuri yisumbuye.Mu byumweru 2 bishize nibwo Doris yabwiye umukunzi we ati ‘tuzatandukanywa n’ urupfu’, icyo gihe hari mu birori by’ ubukwe bwabo bwabereye ahitwa Busia iwabo muri Kenya.

Umupolisikazi Doris Wako, ubu ari mu kiriyo cy’ umugabo we wari ufite imyaka 40 witabye Imana ibyishimo bye bigahinduka amarira.

Uyu mugabo nyakwigendera ku wa Gatatu nibwo yagiye kwa nyirarume gukusanya amakado. Yituye hasi ari mu nzira bamwihutana ku bitaro by’ ikitegererezo bya Busia basanga yapfuye.

Iyi nkuru yashegeshe umugore wa nyakwigendera w’ imyaka 38 dore ko bari bakiri mu kwezi kwa buki.

Yashyize amafoto y’ ubukwe ashyiraho amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro rukundo rwanjye , tuzongera duhure”.Aya magambo yazamuye agahinda mu nshuti n’ imiryango batashye ubukwe ahanini babazwa n’ igihe gito bamaze bashyingiranywe.

Fredrick Magero ati “Ugiye kare Levy” arongera abwira umugore ati “Ubwiza bw’ Imana bukube hafi muri ibi bihe bikomeye kandi wihangane ukomere ni inzira ya twese”

Walter Langat we yagize ati “Mbikuye ku mutima nihanganishije umuryango wose. Imana uko yari ejo n’ uyu munsi niko iri kandi niko izahora. Mukore, amahoro y’ Imana abane namwe”

Uyu mugore wamfakaye nyuma y’ iminsi 19, ku munsi w’ ubukwe bwe yakoze igikorwa cy’ indashyikirwa kuko yatumiye abana bo mu muhanda agasangira nabo amafunguro n’ ibirori by’ umunsi mukuru nk’ uko byatangajwe na Dail nation.

Umurambo wanyakwigendera wakorewe isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe, ibisubizo ntabwo biratangazwa ariko harakekwa indwara y’ umutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa