skol
fortebet

Intambara iri gututumba hagati ya Amerika na Iran

Yanditswe: Tuesday 07, May 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu z’Amerika no ku nshuti zayo.

Sponsored Ad

Mu itangazo umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri presidansi y’Amerika John Bolton yanditse ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye ibitero ku nyungu z’Amerika cyangwa inshuti zayo, kizahahurira n’akaga gakomeye k’inguvu zayo za gisirikali.

Bolton yavuze ko n’ubwo Amerika itifuza intambara n’igihugu cya Irani, yiteguye igihe cyose kuburizamo ibitero byagabwa n’ingabo za Irani cyangwa abandi bakorana nayo.
Icyakora muri iryo tangazo ntihagaragaramo aho ubwo bushotoranyi bwakorewe n’intera buriho.

Ubwo bwato buzwi nka USS Abraham Lincoln, bwahagurukanye n’ibindi bikoresho bya gisirikari birimo indege z’intambara n’abasarikari barwanira mu mazi bagera ku 6,000.

Ntacyo kugeza ubu igihugu cya Irani kiratangaza kuri icyo cyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko mu cyumweru gishize, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Javad Zarif, yari yavuze ko John Bolton n’abandi barimo na ministiri w’intebe wa Israheli bashishikajwe no guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwo hagati.

Inkuru y’Ijwi ry’Amerika

Ibitekerezo

  • Uretse iki kibazo cya IRAN na Amerika,Isi yugarijwe n’ibindi bibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye).Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa