skol
fortebet

Intare zari zariye karungu zitera imodoka yarimo abantu bari baje kuzisura

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2018

Sponsored Ad

Intare zari zariye karungu zateye imodoka ya Hyundai yarimo abagore 2 n’abana 2 bari baje kuzisura ahitwa Safari Park,abarinzi bazo babatabara zitaramena iyi modoka.
Imodoka y’aba bagore ya Hyundai i-30 yatewe n’izi ntare ubwo yari igeze hafi y’aho izi ntare zituye niko kuyurira ndetse zigerageza gushaka kumena ikirahure cyayo kugira ngo zirye aba bantu gusa batabawe n’abarinzi bazo.
Abi Tudge n’inshuti ye Jazzy Reynolds bari muri iyi modoka, batangaje ko bari bafite ubwoba bwinshi ubwo izi (...)

Sponsored Ad

Intare zari zariye karungu zateye imodoka ya Hyundai yarimo abagore 2 n’abana 2 bari baje kuzisura ahitwa Safari Park,abarinzi bazo babatabara zitaramena iyi modoka.

Imodoka y’aba bagore ya Hyundai i-30 yatewe n’izi ntare ubwo yari igeze hafi y’aho izi ntare zituye niko kuyurira ndetse zigerageza gushaka kumena ikirahure cyayo kugira ngo zirye aba bantu gusa batabawe n’abarinzi bazo.

Abi Tudge n’inshuti ye Jazzy Reynolds bari muri iyi modoka, batangaje ko bari bafite ubwoba bwinshi ubwo izi ntare zajyaga hejuru y’imodoka yabo zishaka kumena ikirahuri kugira ngo zinjire, gusa bashimira aba barinzi bahise batabara.

aho izi ntare zashakaga kumena

Aba bagore bari kumwe n’abana babo 2 bari bicaye inyuma,bafungiranwe muri aka gace izi ntare zibamo iminota 50 kugira ngo abarinzi bazo babashe guturisha izi ntare zari zasaze.

Izi ntare zari zitangiye kumena ikirahuri mbere y’uko abarinzi bahagera, ndetse amafoto yagaragaje aho inzara zazo zashwaratuye ubwo zageragezaga kwinjira mu modoka.

Aba bagore 2 nibo bari mu modoka intare zateye

Ibitekerezo

  • Ni byiza ko dusura Parks.Ariko tugomba kwitondera inyamaswa kugirango zitaturya.Nubwo bimeze gutyo,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc... (Yesaya 11:6-8).Impamvu imana yatinze guhindura isi paradizo,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bagakora ibyo ishaka (2 Petero 3:9).Imana ikorera kuli Gahunda yayo.Ntitukibeshye ngo ibyo yadusezeranyije ntibizaba.Ahubwo tujye dutandukana n’abandi bantu banga kuyumvira.
    Abantu bayumvira,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa