skol
fortebet

Inyeshyamba za ADF zatumye abaturage bicana ubwabo

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko inyeshyamba za ADF, zimaze iminsi zivugana abaturage bo mu gace ka Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu abaturage bo muri aka gace batangiye gusubiranamo ubwabo, nyuma yo gukeka ko hari abashobora kuba bakorana n’inyeshyamba.

Sponsored Ad

Muri iyi Teritwari ya Beni, haravugwa ubwicanyi bwaguyemo abantu babiri bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF ushamikiye ku mitwe y’iterabwoba ya kiyisilamu.

Amakuru aravuga ko abo bantu bishwe n’abaturage bitewe n’umujinya bamaranye w’ubwicanyi bashinja inyeshyamba za ADF. Bavuga ko izo nyeshyamba zimaze kwica hafi abasivili 100 mu ntara ya Ituri.

Ubwo bwicanyi bubaye mu gihe umuyobozi w’ingabo za ONU Jean-Pierre Lacroix yari mu karere nyuma y’iminsi habaye imyigaragambyo yamagana izo ngabo. Abaturage barazishinja kurebera ubwicanyi.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko iyo myigaragambyo yaguyemo abantu barindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa