skol
fortebet

Inyeshyamba zishe abantu 9 barimo n’abana benshi mu bitero muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Abategetsi muri Repubulika Ya Demokarasi ya Congo baravuga ko abantu icyenda, barimo n’abana benshi, bishwe igihe inyeshyamba zagabaga ibitero mu mirenge ibiri iri mu burasirazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere mu masaha ya nijoro, inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces, ADF, zakoresheje imihoro mu kwica abantu mu duce twa Oicha na Eringeti turi mu majyaruguru y’umujyi wa Beni.

Abatuye aho baravuga ko izo nyeshyamba zari zababuriye ko hagiye kuba ibitero ariko impamvu yambyo ntiramenyekana.

Kuva icyo gihe abantu benshi babarirwa mu majana bahunze ako gace.

ADF nta murongo uhamye wa politike ifite ariko bivugwa ko mu minsi ishize washinze ubufatanye n’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa