skol
fortebet

Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye ku butaka bw’u Burundi zinaniwe

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba zitaramenyekana umutwe zikomokamo, zari zifite imbunda, zivuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda, zahungiye mu Burundi nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana bivugwa ko ari abasirikare b’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu ntara ya Cibitoke niho hagaragaye izi nyeshyamba zavugaga Ikinyarwanda zifite intwaro,aho zabonywe n’Abarundi mu nkengero z’ishyamba rya rya Kibira kuva kuwa mbere taliki ya 08 Mata uyu mwaka wa 2019.

Izi nyeshyamba zari zitwaje imbunda kandi zivuga ikinyarwanda zabonetse hafi y’ikigo cya gisirikare cyo mu Ruhororo, komine Mabayi iherereye muri Cibitoke.

Ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko izi inyeshyamba zakubiswe inshuro n’abasirikare b’u Rwanda mu cyumweru gishize gusa nta makuru na make Umuryango ufite y’uko ingabo z’u Rwanda ziheruka kurwana n’inyeshyamba.

Andi makuru aturuka I Burundi avuga ko izi ngabo zageze muri iki gihugu zifite umunaniro mwinshi kandi zambaye imyambaro ya gisirikare. Amakuru yemeje ko abo basirikare ari ab’umwe mu mitwe ya gisirikare usanzwe urwanya leta y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Bene aba barwana,wagirango baba bifuza urupfu cyangwa kumugara.Nyamara twese tubitinya.Imana itubuza kurwana,ndetse ikatubuza gukunda abanzi bacu.Intambara z’iki gihe zitandukanye z’izabaga muli ISRAEL ya kera.Abami ba Israel barwaniraga Imana,yabasabye kwirukana mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwa-mana.Ni Imana yabasabye kuyirwanirira bakirukana abantu basengaga izindi mana.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18.
    Naho intambara z’iki gihe,usanga ahanini ari Intambara zishingiye ku moko (tribes) kugirango asimburane ku butegetsi,afate icyubahiro n’ubutunzi bw’igihugu (Power and Richess).Ingero ni Intambara zabaye muli Uganda,Burundi,Sudan,DRC,Syria,Afghanistan,Irak,Libya,Angola,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa